RFL
Kigali

Hagiye kuba ibirori byo gutoranya abamurika imideri bazifashishwa muri Rwanda Cultural Fashion Show

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2018 10:17
0


Rwanda Cultural Fashion Show (RCFS) ni igikorwa cyo kwerekana imideli yo mu Rwanda rwo hambere ndetse n’imyenda ikorerwa imbere mu gihugu. Yatangiye muri 2013 ifite intego yo guteza imbere abahanzi bakora imideli ndetse n’abanyamideli bayerekana. Ku nshuro ya gatandatu iki gikorwa kigiye kuba hagiye gutoranywa abamurika imideri bazifashishwa



Muri iyi minsi hagiye kuba igitaramo kizanatoranyirizwamo abamurika imideri bazifashishwa mu birori bya 'Rwanda Cultural Fashion Show', ibi birori byo guhitamo  abamurika imideri bazifashishwa bikazaba tariki 4 Kanama 2018 i Gacuriro kuri Great Seasons Hotel. Kwinjira muri iki gikorwa ni ibihumbi bibiri by'amafaranga y'u Rwanda.

Umuyobozi wa RCFS, Ntawirema Celestin aganira na Inyarwanda .com  yagize ati “Ubusanzwe abategura ibitaramo bahitamo abanyamideli ariko ugasanga umunyamideli utabashije gutoranywa nta nyungu bimugirira kuko ahita ataha agategereza andi mahirwe mu bikorwa bindi nk’ibyo. Abanyamideli iyo baje bagomba kugira inyungu muri iki gikorwa kuko ubusanzwe kigomba gukorwa mu buryo bwa gihanga, abakemurampaka ntabwo bagomba kugira amarangamutima ndetse umunyamideli agomba guhura n’itangazamakuru ndetse n’abafata amafoto mbere na nyuma yo kumara kwiyerekana bakamubaza ibibazo bitandukanye ari nabyo bituma yiga uko uruganda rwo kwerekana imideli ruhagaze.”

Rwanda Culture Fashion ShowIgikorwa cyo guhitamo abazamurika imideri muru Rwanda Culture Fashion Show

Abanyamideri bazaba batoranywa  bagomba kuba bujuje ibi bikurikira: ku bakobwa basabwa kuba bafite metero 1.75 bakitwaza inkweto ndende mu gihe ku basore bo bagomba kuba bafite metero 1.80 bakaba bambaye neza. Kwiyandikisha ni amafarnga ibihumbi bitatu by'amafaranga y'u Rwanda (3000).

Uyu muyobozi  wa RCFS yavuze ko ibikorwa byo kwandika abanyamideli bikorerwa ku rubuga (www.rcfs.rw) rubafasha kumenyekana, bivuze ko umunyamideli wese uzaba wiyandikishije bamukurikirana bakazamufasha mu mahugurwa bateganya mu gihe kiri imbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND