RFL
Kigali

Hagiye gukorwa igitaramo kizahuriramo ibyamamare mu Rwanda mu gukusanya inkunga yo kuvuza D'Amour Seleman

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/11/2018 9:46
4


D'Amour Seleman, umukinnyi wa filime wakunzwe cyane hano mu Rwanda, minsi ishize yararwaye bikomeye ndetse itsinda ry'abaganga bamukurikiranye bemeza ko impyiko ze zidakora neza. Yagiriwe inama yo gushaka uko yajya kwivuriza mu Buhinde aho bashobora kumwitaho neza icyakora ubushobozi bukomeza kumubera ingume.



Nyuma y'uko hashakishijwe ubushobozi bwo kuvuza uyu mukinnyi wa filime cyane ko akeneye amafaranga asaga miliyoni makumyabiri z'amanyarwanda kuri ubu hateguwe igitaramo cyo gushakisha inkunga yo kujya kuvuza uyu mugabo. D'Amour Seleman yivurije igihe kinini mu Rwanda aho byamutwaye ubushobozi bwinshi cyane kugeza ubwo atangiye gushakisha ubufasha ngo abashe kujya kwivuza hanze dore ko yari yashiriwe.

D'AmourD'Amour

D'Amour ari gufashwa binyuze mu buryo bwinshi

Iki gitaramo kiri gutegurwa mu mujyi wa Kigali cyo gukusanya inkunga yo kuvuza D'Amour Seleman cyatumiwemo abahanzi bakomeye cyane barimo; Butera Knowless, Bruce Melody, Charly na Nina, Marina, Mani Martin, Lil G, Jay C, Mico The Best ndetse na Gabiro The Guitar. Abari gutegura iki gitaramo batangarije Inyarwanda.com ko hari abandi bahanzi bari kumvikana n'ubwo bataremeranya neza.

Iki gitaramo kizakusanyirizwamo inkunga yo kuvuza D'Amour Seleman giteganyijwe kuba tariki 24 Ugushyingo 2018 kuri Petit Stade i Remera. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga igihumbi (1000frw) ku banyeshuri, 2000frw mu myanya isanzwe ku batari abanyeshuri ndetse na 5000frw mu myanya y'icyubahiro.

D'Amour

Iki gitaramo cyahagurukije abahanzi b'ibyamamare

Kugira ngo D'Amour Seleman wamenyekanye muri filime za hano mu Rwanda abashe kujya kwivuza mu Buhinde birasaba ko abona amafaranga arenga miliyoni makumyabiri (20,000,000frw).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MC.MATATA JADO5 years ago
    wow ibinibyo narintegereje peee abahanzi nyarwanda uwashaka yabashimira peeee nimubigerera bigakorwa neza muzaba mukoze cyanee peee tuzaza natwe abanyarwanda kuko mutadufite ntacyagerwaho so ,we will be there for d'amour
  • SISI5 years ago
    mwaratinze cyane muzabitegure neza tumufashe rwose papa chafi 20 nizitabonekera rimwe muzongere mukore nikindi tubarinyuma mugufasha umuvandimwe ntampamvu yo kuducika tureberera gusaa kandi 1000 cyajye cyateranywaho icyawe bikagira icyo bimana
  • Zouzou5 years ago
    I will be there too..... Let's save him,...
  • didi5 years ago
    haraburamo Riderman disi





Inyarwanda BACKGROUND