D'Amour Seleman, umukinnyi wa filime wakunzwe cyane hano mu Rwanda, minsi ishize yararwaye bikomeye ndetse itsinda ry'abaganga bamukurikiranye bemeza ko impyiko ze zidakora neza. Yagiriwe inama yo gushaka uko yajya kwivuriza mu Buhinde aho bashobora kumwitaho neza icyakora ubushobozi bukomeza kumubera ingume.
Nyuma y'uko hashakishijwe ubushobozi bwo kuvuza uyu mukinnyi wa filime cyane ko akeneye amafaranga asaga miliyoni makumyabiri z'amanyarwanda kuri ubu hateguwe igitaramo cyo gushakisha inkunga yo kujya kuvuza uyu mugabo. D'Amour Seleman yivurije igihe kinini mu Rwanda aho byamutwaye ubushobozi bwinshi cyane kugeza ubwo atangiye gushakisha ubufasha ngo abashe kujya kwivuza hanze dore ko yari yashiriwe.
D'Amour ari gufashwa binyuze mu buryo bwinshi
Iki gitaramo kiri gutegurwa mu mujyi wa Kigali cyo gukusanya inkunga yo kuvuza D'Amour Seleman cyatumiwemo abahanzi bakomeye cyane barimo; Butera Knowless, Bruce Melody, Charly na Nina, Marina, Mani Martin, Lil G, Jay C, Mico The Best ndetse na Gabiro The Guitar. Abari gutegura iki gitaramo batangarije Inyarwanda.com ko hari abandi bahanzi bari kumvikana n'ubwo bataremeranya neza.
Iki gitaramo kizakusanyirizwamo inkunga yo kuvuza D'Amour Seleman giteganyijwe kuba tariki 24 Ugushyingo 2018 kuri Petit Stade i Remera. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga igihumbi (1000frw) ku banyeshuri, 2000frw mu myanya isanzwe ku batari abanyeshuri ndetse na 5000frw mu myanya y'icyubahiro.
Iki gitaramo cyahagurukije abahanzi b'ibyamamare
Kugira ngo D'Amour Seleman wamenyekanye muri filime za hano mu Rwanda abashe kujya kwivuza mu Buhinde birasaba ko abona amafaranga arenga miliyoni makumyabiri (20,000,000frw).
TANGA IGITECYEREZO