RFL
Kigali

Hagendewe ku mazina yabo abahanzi bari muri PGGSS8 bahawe nimero bazatorerwaho

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/05/2018 8:17
0


Kuva Tariki 26 Gicurasi 2018 ni bwo abahanzi bahatanira igihembo cya PGGSS8 bazaba batangiye guhatana imbere y’abafana babo ariko nanone kuri iyo tariki aba bahanzi bazaba batangiye guhatana mu majwi aho abakunzi babo bazatangira kubatora mu buryo bwa SMS n'ubwo gutora byahindutse ugereranyije n'uko byahoze.



Mbere y’uko hatangira ibitaramo bya PGGSS8 abahanzi bahabwa nimero zabo ku buryo batangira kuzamamaza mu bakunzi babo hakiri kare bityo bikorohera abakunzi babo kuzabatora igihe amatora azaba atangiye. Uyu mwaka byabaye umwihariko kuko gutora hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefoni (SMS) bizanyuzwa ku mifuniko y’inzoga za Primus. Bityo umuntu uzatora akazaba ari umaze kunywa Primus cyangwa afite umufuniko wa Primus yanyweye cyane ko ariho hazajya haba harimo kode zo gutoreraho. Nyuma y’izi kode ubundi ukandika *733* ugakurikiza amabwiriza. Mu gutanga nimero ku bahanzi hagendewe ku kuntu bakurikirana mu nyuguti zitangiza amazina yabo.

Uko bahawe imibare ni uku:

Active ni 1

Bruce Melodie ni 2

Christopher ni 3

Jay C ni 4

Just Family ni 5

Khalfan ni 6

Mico The Best ni 7

Queen Cha ni 8

Uncle Austin ni 9

Young Grace ni 10

Tubibutse ko umuhanzi uzaba uwa mbere mu gutsinda kuri SMS azahabwa miliyoni 15 z'amanyarwanda naho uzatorwa n’abagize akanama nkemurampaka ahabwe miliyoni 20 z'amanyarwanda. Iri rushanwa rizatangira tariki 26 Gicurasi 2018 mu gitaramo cya mbere kizabera mu karere ka Gicumbi.

PGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8

Ab'inkwakuzi batangiye kwiyamamaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND