RFL
Kigali

KIGALI:Hagaragaye umwana w'imyaka 6 ufite inzozi zo kuba nka Knowless Butera mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/12/2017 18:27
4


Mu gitaramo 'Uburyohe' cya Riderman hagaragaye umwana muto cyane washimishije abitabiriye iki gitaramo mu mpano ye yo kuririmba agahagurutsa abantu benshi anatangaza ko afite inzozi zo kuzaba nk'umuhanzikazi Knowless.



Sapna Kassandra w’imyaka 6 gusa ufite inzozi zo kuzaba nka Knowless Butera, byagaragaye ko inzoze ze yatangiye kuzigeraho cyane ko kuri uyu wa Mbere tariki 25/12/2017 mu gitaramo Uburyohe cya Riderman yabashije gutaramira abantu ibihumbi bari mu gitaramo cya Riderman, benshi bakamwishimira cyane.

Sapna

MC Brian yakiranye urugwiro Sapna ku rubyiniro muri Concert Uburyohe ya Riderman

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Sapna Kassandra yadutangarije ko akunda cyane Knowless mu Rwanda na Selena Gomez hanze y’u Rwanda akaba yaranasubiyemo indirimbo ye yise ‘The Heart Wants What it Wants’. Uyu mwana muto akaba amaze kugira indirimbo zigera kuri eshatu. Tumubajije aho asengera, yavuze ko asengera kwa Apotre Gitwaza (Zion Temple). 

Sapna

Sapna Kassandra ufite inzozi zo kuzaba nka Knowless

Sapna yadutangarije ko akunda umuhanzi Riderman, indirimbo ye azi akaba ari ‘Nkwiye Igihano’. 

Kanda hano urebe ikiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Sapna Kassandra ushaka kuzasimbura Knowless mu muziki







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Arababaje
  • 6 years ago
    ababyeyi buyu mwana bamufashe bamuhe uburere bukwiye umwana wumukobwa ubereye urwanda hanyima bamufashe mu mpano ye
  • walter6 years ago
    She doesn't have any exceptional talents, at all. naho inzozi nk'izo nta mwana utazigira, kdi nyine ni inzozi z'abana, naho kuzikabya byo ntabyo mbonye aha. ababyeyi be nibakore neza akazi bashinzwe, nibamushishikarize gukunda ishuri mbere na mbere, aracyari uruhinja, otherwise ndabona azapfa mu iterura.
  • Ntare6 years ago
    Mbega inzozi weee... Si ukubabaza gusa ahubwo biteye agahinda. Abana b'abazungu bararota bavumbura udushya ni ikoranabuhanga riteza imbere isi, abacu barota kwibera knowless. Ngayo, nguko.





Inyarwanda BACKGROUND