RFL
Kigali

Kigali:Habaye amajonjora ya mbere ku irushanwa rya Miss and Mister Elegancy Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/07/2018 12:24
3


Nyuma y'irushanwa rya Miss Rwanda rimenyerewe nk’iry’ubwiza aho hatoranywa ba Nyampinga bahiga abandi mu Rwanda, hari irindi rushanwa riha amahirwe ba Nyampinga na ba Rudasumbwa b’ibishongore mu Rwanda ryitwa Miss and Mister Elegancy Rwanda rihamya ko ryo ryihariye.



Miss and Mister Elegancy Rwanda, mu kinyarwanda ni Nyampinga na Rudasumbwa b’ibishongore. Ni igikorwa cy’irushanwa rifite intego yo guteza urubyiruko imbere mu kurufasha kwikuramo impano bakazimenyekanisha haba ku basanzwe bazizi n’abatazizi bagafashwa kuziteza imbere mu kurushaho kandi gufasha leta mu gikorwa cyayo cyo guteza imbere uburinganire hagati y’abahungu n’abakobwa.

Miss and Mister Elegancy

Abagize akanama nkemurampaka k'iri rushanwa

Muri uyu mwaka insanganyamatsiko izibandwaho kuri iri rushanwa ni Made In Rwanda ndetse nk’uko Polisi y’igihugu ihora ishishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge abateguye iki gikorwa bazifatanya bya hafi nayo mu gushishikariza abanyarwanda muri rusange kurwanya cyane ikibazo cy’ibiyobyabwenge. Ibyo byose bizagerwaho binyujijwe muri iri rushanwa dore ko urubyiruko usanga bumva vuba inama zivuye mu marushanwa y’ubwiza.

Miss and Mister Elegancy

Bamwe mu bari muri iri rushanwa

Miss and Mister Elegancy

Miss and Mister Elegancy Rwanda tubibutse ko ari irushanwa ryibanda ku gihagararo cyiza, ubwiza, kwambara ukaberwa, kumenya kuvuga imbere y’abantu neza nta bwoba nk’uko umwe mu bategura iri rushanwa yabitangarije Inyarwanda.com ndetse ibyo byose abatoranyijwe bakaba babasha kubyigishwa mu gihe cy'imyiteguro. Emmalito, umwe mu bategura iri rushanwa yadutangarije itandukaniro ry’iri rushanwa n'andi amenyerewe mu Rwanda aho yagize ati:

Icyo abantu bakwiriye kumenya ni uko iri rushanwa ritandukanye n’ayandi yose kuko nta critère ya taille tugenderaho. Buri muntu w’umunyarwanda wese wujuje imyaka 18 afite amahirwe yo kuba Miss cyangwa Mister Elegancy Rwanda. Waba muremure, mugufi, ubyibushye cyangwa se unanutse. Twe duha amahirwe buri wese, abatsinze tukabakurikirana, mu buryo bwo kubagira inama mu buzima bwa buri munsi no kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Miss and Mister Elegancy

Abitabiriye iri rushanwa bagiye mu majonjora ya mbere

Miss and Mister Elegancy

Emmalito yadutangarije byinshi kuri iri rushanwa

Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tuvuyemo, tariki 21 Nyakanga 2018 mu birori byabereye mu Ubumwe Grande Hotel habaye amajonjora ya mbere (casting), aho mu bantu 17, harimo abakobwa 4 n’abahungu 13 bari bariyandikishije; abo bakobwa bose uko ari 4 bakomeje naho abahungu hagakomeza 8 gusa. Nyuma y’amajonjora ya kabiri ari nayo ya nyuma ateganyijwe mu mpera z’iki cyumweru turimo, bazakora ibikorwa bitandukanye nko gusura amakompanyi atandukanye rimwe na rimwe hagendewe ku byifuzo by’abatoranyijwe.

Bazakora ibiganiro bitandukanye ku bitangazamakuru bimwe na bimwe, bazakora kandi imyitozo ngororamubiri n’ibindi birimo gusura ahantu ndangamurage hatandukanye ho kubafasha kumenya byinshi ku mateka y’igihugu cyabo ndetse n’ibindi bizerekanwa ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa rizasozwa tariki 31 Kanama 2018.

AMAFOTO:

Miss and Mister ElegancyMiss and Mister Elegancy

Miss and Mister Elegancy

Miss and Mister Elegancy

Miss and Mister Elegancy

AMAFOTO: Miss and Mister Elegancy Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukotanyi fred5 years ago
    murakoze ark ikibaz dufit nuko iyo event yabay bucece abant bensh nag bayimeny kbx ngo bagerageze amahirw yabo
  • JEMUVINYO AREX5 years ago
    NAHANGAHA BARAHARIBEZA KUKIMUTAGERA MUCARO
  • Felix patasse5 years ago
    That's great





Inyarwanda BACKGROUND