RFL
Kigali

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba yakomoje kuri Miss Rwanda 2017 ashimira Mutesi Jolly ucyuye igihe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/03/2017 11:33
1


Umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba yakomoje ku mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, uyu akaba aje akurikira Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 nawe wiyamamarije mu ntara y’Uburengerazuba, Guverineri yavuze ko biteguye gufasha Miss Elsa Iradukunda nk'uko bafatanyije na Miss Jolly wamubanjirije.



Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo Rubavu Fred Ruterana,  Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyentwali Alphonse yatangiye agaragaza uko umukobwa watowe akorana n’intara kandi bikagirira akamaro abaturage, aha uyu muyobozi w’intara yatanze ingero nk'aho Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yatangiye ubwisungane mu kwivuza abantu igihumbi ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye. Ubwo yashimiraga Mutesi Jolly Guverineri Munyentwali Alphonse yagize ati:

Ibyo dukorana na Nyampinga ni ibintu byiza, ngira ngo murabizi ko uw’umwaka ushize yakoranye n'abanyarwandakazi hirya no hino, nk'ahangaha mu ntara yiyamarijemo yatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu igihumbi, ariko no mu biganiro yagiye akorana n’urubyiruko hirya no hino hari ubutumwa yagiye atanga ari nabyo tuba tubategerejeho cyane kuko baba bagomba kubera abandi urugero.

munyentwaliMunyentwari Alphonse Guverineri w'intara y'Uburengerazuba

Akomoza kuri Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017 yagize ati” (Miss Rwanda) w'uyu mwaka rero nawe badusabye yuko tuzabonana muri iyi minsi kugira ngo turebere hamwe gahunda ze azakora muri uyu mwaka kugira ngo turebe uko twazimushyigikiramo. Uko twabyumvise rero harimo gahunda nziza zo gushyigikira uburezi ndetse no gushyigikira ibikorwa bya Made in Rwanda, ndumva tumutegereje ngo babitumurikire turebe ibyo tuzamufasha.”

Guverineri Munyentwali Alphonse ku bwe asanga icyo bakeneye kuri Nyampinga w’ u Rwanda 2017 ari ugufasha urubyiruko kuzamura no guhindura imyumvire nk'umwe mu rubyiruko aha akaba yagize ati” Ndumva rero ibyo tuzakorana nawe ari ibyo twavuze afite muri gahunda ariko na none agomba kudufasha mu byo kuzamura imyumvire no guhindura imyumvire nk'umwe mu rubyiruko kandi abandi biyumvamo.”

miss RwandaGuverineri yashimiye Miss Rwanda 2016 atangaza ko biteguye gukora na Miss Rwanda 2017 bose baturutse mu ntara ayobora

Abajijwe ku kibazo cy'uko aba bakobwa biyamamariza mu ntara ayobora nyamara atariho batuye Guverineri yagize ati” Umuntu wakomoka ahangaha akaba i Kigali cyangwa undi wese n'ubundi ntabwo atorwa ngo abe nyampinga w’intara imwe ngo bigarukire aho ahubwo atorwa ari uw’u Rwanda muri rusange icy'ingenzi ni uko aba arusha abandi mu bizami byose bakora kandi akazagirira u Rwanda rwose igihugu atari uko agirira akamaro Rubavu cyangwa intara y’Uburengerazuba gusa, ni yo bose baba bava mu karere kamwe icy'ingenzi ni uko utsinze aba Nyampinga w’ u Rwanda.” Guverineri wavuze ko atazi neza amategeko agenga iri rushanwa ariko ko niba abakobwa bava i Kigali bakemererwa ari uko biba byemewe kubw'ibyo akaba avuga ko nta kibazo kirimo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Uyu nyampinga ko Ari mwiza





Inyarwanda BACKGROUND