Mu mugoroba wo kuri iki cyumweru dusoje tariki 22 Gicurasi 2016 Lionel Messi yakoze agashya asoma umugore we Antonela Rouccuzzo ubwo ikipe ya FC Barcelone yari imaze kwegukana igikombe cy’umwami (Copa Del Rey) nyuma yo gutsinda FC Sevilla ibitego 2-0 mu minota y’inyongera (Extra-Time).
Ibitego bya Jodi Alba na Neymar Junior Santos nibyo byahesheje FC Barcelona kwegukana iki gikombe binatuma Lionel Messi yishimana n’umuryango we birangira asomanye n’umugore we mu ruhame, ibintu abakunzi b’uyu munya-Algentine batari barigeze babona yewe no mu mafoto.
Lionel Messi asomana n'umugore we yishakiye
Umutoza Luis Henrique nawe yishimye cyane kuko ni igikombe cya kabiri uyu mwaka nyuma yo gutwara shampiyona
Myugariro Jordi Alba yafashije FC Barcelona gutwara igikombe cy'umwami
Lionel Messi n'umuryango we bishimira igikombe
Ikipe ya FC Barcelona yishimira igikombe
Messi na Neymar bishimira igitego cya Jordi Alba
Messi afasha Neymar Junior Santos kwishimira igitego cyarangije umukino
TANGA IGITECYEREZO