RFL
Kigali

DANNY VUMBI n'ababyeyi be bahuriye mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame muri Nyabihu – AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/07/2017 13:06
0


Muri iyi minsi mu Rwanda hose hari kubera ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bashaka kuzayobora u Rwanda, ibi ni na ko bimeze ku banyamuryango ba FPR bari kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame.



Abahanzi banyuranye bari kwamamaza Perezida Kagame bari kugenda bifatanya n'abaturage bo mu turere tunyuranye mu rwego rwo kubashyushya ndetse no kubatera imbaraga zo gukomeza umurindi mu gushyigikira umukandida wabo. Ibi ni nako byagenze kuri Danny Vumbi wari wagiye kwifatanya n'abaturage bo mu karere ka Nyabihu ari na ko avukamo, mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi aho ari kumwe na Rafiki Coga Style.

Danny Vumbi ubusanzwe avuka mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa icyakora akaba yibera mu mujyi wa Kigali.  Ubwo Danny Vumvi yari yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi byageraga muri uyu murenge avukamo yasanze  n'ababyeyi be na bo bahaje bose baje gushyigikira Paul Kagame. Si ababyeyi be gusa yahuye na bo ahubwo yanabonanye inshuti ze ndetse n'abo bakuranye bose baje gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi.

Ibi bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyabihu byabereye mu mirenge 12 yose, abahanzi Rafiki na Danny Vumbi bakaba bari kugenda bifatanya n'abaturage mu gukaza umurindi bashyigikira Perezida Kagame.

AMAFOTO:

Danny Vumbi

Rafiki, Danny Vumbi bakigera mu murenge wa Kabatwa mu karere Nyabihu RafikiRafiki ashyushya abaturage muri uyu murenge

Danny VumbiDanny Vumbi wari uri ku ivuko nawe yashyushyaga abaturage

Danny VumbiUhereye iburyo; Danny Vumbi, mama we, papa we na Rafiki Coga Style

Danny VumbiUmwana n'umubyeyi bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND