Hashize igihe Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore ahishuye urukundo ruhebuje akundana na Mbabazi Egide, umusore w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kugeza ubu nyuma y’igihe bakundana, buri umwe agaragaza ko nta wundi yitayeho ku isi nk’umukunzi we.
Miss Mutesi Aurore, ajya kugaragaza bwa mbere urukundo akunda Mbabazi Egide, hari ku itariki ye y’amavuko ubwo yamubwiraga amagambo yuzuyemo imitoma myinshi. Muri aya magambo Miss Aurore yanditse rurimi rw’igifaransa abinyujije kuri Instagram, tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: "Uranyumva iyo nashobewe, unsubizamo imbaraga iyo mbabaye. Unteramo akanyabugabo iyo nagize gushidikanya, ukampoza iyo nahuye n’ibintsinda. Ngushimiye urukundo rwawe ruhebuje... Kuva turi kumwe, numvise mu by’ukuri igisobanuro cy’ijambo GUKUNDA. Uri uw’igikundiro, ufite urukundo rutaryarya kandi unyuzuza ibyishimo. Nagashatse amagambo ahambaye n’udusigo turyoshye byo kukubwira ariko nta kindi mfite kitari aya magambo yoroheje yo kukwifuriza isabukuru nziza y’amavuko... Ndagukunda uyu munsi kurusha uko byahoze ejo".
Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore agaragaza ko yibeheye Mbabazi Egide
Kimwe mu byerekana uburyo urukundo rwa Miss Aurore na Mbabazi Egide rwatumye buri umwe nta handi ahanga amaso hatari kuwo yihebeye, harimo kuba ku mbuga nkoranyambaga bakoresha buri munsi, ibyo batangaza bikurikirwa na benshi ariko bo ntibakurikira iby’abarenze umwe, buri wese yahisemo kwita gusa ku by’umukunzi we.
N'ubwo abantu ibihumbi byinshi bamukurikira, Egide Mbabazi we akurikirana gusa umukunzi we, bivuga ko nta n'andi makuru n'amafoto abona iyo afunguye uru rubuga kereka ibya Mutesi Aurore kereka agiye gushakisha
Mu bantu b'inshuti za Egide harimo n'umuhanzi Meddy ariko ntawe ntamukurikira
Urubuga rwa Instagram rumenyereweho ko buri wese urukoresha akurikirana ibitangazwa n’inshuti ze, abavandimwe, bagenzi be bigana cyangwa bakorana, ibitangazwa n’abantu b’ibyamamare n’abandi bashobora gutangaza ibintu byivuzwa kumenywa na benshi. Ibyo Mbabazi Egide atangaza bikurikirwa n’abantu 6106 barimo inshuti ze n’abandi baziranye, nyamara uyu we nta wundi muntu n’umwe utari umukunzi we yigeze yifuza gukurikirana ibyo atangaza, kuko we akurikirana Miss Mutesi Aurore bakundana wenyine.
Mutesi Aurore nawe nta nshuti, umuvandimwe cyangwa undi mugenzi we akurikira kuri uru rubuga
Ibi ninako bimeze ku rundi ruhande, kuko Miss Mutesi Aurore akurikirwa n’abantu 4416 nyamara we nta wundi muntu akurikirana uretse Mbabazi Egide; umusore agaragaza ko yihebeye mu buryo bukomeye. Mu gushaka kumenya impamvu y’ibi, Inyarwanda.com yaganiriye na Miss Mutesi Aurore ugaragaza ko yageze kure mu rukundo, ariko ku giti cye ntiyabashije kubona uko abisobanura, yifuza ko umukunzi we Mbabazi Egide ari we wabisobanura. Uyu Mbabazi Egide ariko we, ntiyabashije kuvugana n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO