RFL
Kigali

Gushinga imizi k’urukundo rwa Miss Mutesi Aurore na Egide byatumye buri umwe atongera kureba ku ruhande

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:31/08/2015 15:48
12


Hashize igihe Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore ahishuye urukundo ruhebuje akundana na Mbabazi Egide, umusore w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kugeza ubu nyuma y’igihe bakundana, buri umwe agaragaza ko nta wundi yitayeho ku isi nk’umukunzi we.



Miss Mutesi Aurore, ajya kugaragaza bwa mbere urukundo akunda Mbabazi Egide, hari ku itariki ye y’amavuko ubwo yamubwiraga amagambo yuzuyemo imitoma myinshi. Muri aya magambo Miss Aurore yanditse rurimi rw’igifaransa abinyujije kuri Instagram, tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: "Uranyumva iyo nashobewe, unsubizamo imbaraga iyo mbabaye. Unteramo akanyabugabo iyo nagize gushidikanya, ukampoza iyo nahuye n’ibintsinda. Ngushimiye urukundo rwawe ruhebuje... Kuva turi kumwe, numvise mu by’ukuri igisobanuro cy’ijambo GUKUNDA. Uri uw’igikundiro, ufite urukundo rutaryarya kandi unyuzuza ibyishimo. Nagashatse amagambo ahambaye n’udusigo turyoshye byo kukubwira ariko nta kindi mfite kitari aya magambo yoroheje yo kukwifuriza isabukuru nziza y’amavuko... Ndagukunda uyu munsi kurusha uko byahoze ejo".

Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore agaragaza ko yibeheye Mbabazi Egide

Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore agaragaza ko yibeheye Mbabazi Egide

Kimwe mu byerekana uburyo urukundo rwa Miss Aurore na Mbabazi Egide rwatumye buri umwe nta handi ahanga amaso hatari kuwo yihebeye, harimo kuba ku mbuga nkoranyambaga bakoresha buri munsi, ibyo batangaza bikurikirwa na benshi ariko bo ntibakurikira iby’abarenze umwe, buri wese yahisemo kwita gusa ku by’umukunzi we.

N'ubwo abantu ibihumbi byinshi bamukurikira, Egide Mbabazi we akurikirana gusa umukunzi we

N'ubwo abantu ibihumbi byinshi bamukurikira, Egide Mbabazi we akurikirana gusa umukunzi we, bivuga ko nta n'andi makuru n'amafoto abona iyo afunguye uru rubuga kereka ibya Mutesi Aurore kereka agiye gushakisha

Mu bantu b'inshuti za Egide harimo n'umuhanzi Meddy ariko ntawe ntamukurikira

Mu bantu b'inshuti za Egide harimo n'umuhanzi Meddy ariko ntawe ntamukurikira

Urubuga rwa Instagram rumenyereweho ko buri wese urukoresha akurikirana ibitangazwa n’inshuti ze, abavandimwe, bagenzi be bigana cyangwa bakorana, ibitangazwa n’abantu b’ibyamamare n’abandi bashobora gutangaza ibintu byivuzwa kumenywa na benshi. Ibyo Mbabazi Egide atangaza bikurikirwa n’abantu 6106 barimo inshuti ze n’abandi baziranye, nyamara uyu we nta wundi muntu n’umwe utari umukunzi we yigeze yifuza gukurikirana ibyo atangaza, kuko we akurikirana Miss Mutesi Aurore bakundana wenyine.

Mutesi Aurore nawe nta nshuti, umuvandimwe cyangwa undi mugenzi we akurikira kuri uru rubuga

Mutesi Aurore nawe nta nshuti, umuvandimwe cyangwa undi mugenzi we akurikira kuri uru rubuga

Ibi ninako bimeze ku rundi ruhande, kuko Miss Mutesi Aurore akurikirwa n’abantu 4416 nyamara we nta wundi muntu akurikirana uretse Mbabazi Egide; umusore agaragaza ko yihebeye mu buryo bukomeye. Mu gushaka kumenya impamvu y’ibi, Inyarwanda.com yaganiriye na Miss Mutesi Aurore ugaragaza ko yageze kure mu rukundo, ariko ku giti cye ntiyabashije kubona uko abisobanura, yifuza ko umukunzi we Mbabazi Egide ari we wabisobanura. Uyu Mbabazi Egide ariko we, ntiyabashije kuvugana n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • simple 8 years ago
    aurore we abikoze vuba gusa fox we.muzi.kuva kera aflowinga.umuntu umwe! uwo mutype azi icyo ubustar nurukundo bisobanura kbs...sinkaba bahanzi bomurwanda usanga akurikira ibihumbi kdi ntanabantu ijana bitaye kubye!
  • Gasongo8 years ago
    Ariko uyu mu miss nawe arahinda ye!!!! Ubwo ejobundi azaba atubwira Ngo" batandukanye ariko baracyari inshiti zosanzwe". Ntabikabyo murukundo bikibaho Aurore we, nago murusha Riderman na Asnah. Nawe jya wicecekera utazaririra mumyotsi abahungu urababarirwa
  • Ghislaine 8 years ago
    Miss aurore ndamukunda pe ariko ibyo babyita guhinda ubushize harabantu yakuricyiraga rero vu que son gar ariwe akuricyira nawe yabikoze non mai allo quoi hhhh trop lool
  • joselyne8 years ago
    nonese gitoko abay'uwande?
  • Erick krump8 years ago
    wow!!!!! lol iyi couple ndayikunze cyane kbsa niba ataribyo kubeshya!!!!!!
  • regis8 years ago
    nuburenganzira bwe njye ndumva ntaguhinda kurimo kabisa, niba yarasibye abo yakurikiraga agasigaza umukunzi we ubwo afite impamvu ze cyane cyane ko nundi amukurikira wenyine. ariko rero abanyamakuru namwe mutubabari iyinkuru irarambiranye
  • yap8 years ago
    sha aba bana badutera ishyari, i wish i can have such a relationship icyo nkundira aurore she is very proud of his boy, abakobwa bose bameze nka aurore nta gucana inyuma byazongera kubaho. egide keep it up man never let her go uzaba hombye man tumwifuza turi benshi
  • aime 8 years ago
    gasongo iryo nishyari rikuvugisha, mwabuze aba bakunda mureke umwana yikundanire uko abyumva kandi nibinashira ntagitangaza kizaba kirimo.
  • nyangufi8 years ago
    ariko gasongo Miss wacu mufpha amasambu hahahhha burigihe uba umusebya, icyambwira niba uri umuntu umwe, gusa ushobora kuba wibeshya ko umwanga kandi mubyukuri uramukunda cyane kuko umutaho umwanya ukabije. nitiraga hahahhhaaa
  • Nunu8 years ago
    Ibi c bivuze iki??iki ngenzi n'ikiri Ku mutima naho ibi n'uguhinda peee yego barakundana ark c ntibakeneye no kumenya amakuru y'inshuti n'abavandimwe n'ubuzima babayemo anyway keep lv gyz Imana izabafashe ntimutandukane
  • Egide 8 years ago
    Hahaha fox ndakwemera man kumeza uhate umwana urukundo amagambo abashiremo. Big up mwana w'inyamirambo
  • Mafu8 years ago
    Abahungu nkabo nibacye ...fatira aho aurore ushyiremo namasengesho abandi ni mushaka muvuge azahora ari miss wibihe byose





Inyarwanda BACKGROUND