RFL
Kigali

Gushidikanya gukomeye ni ko kwaranze Dream Boys ubwo bari babajijwe niba mu myaka 5 iri imbere bazaba bakiririmba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/03/2018 18:18
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Werurwe 2018 ubwo Dream Boys bari mu kiganiro Amahumbezi kuri radiyo Rwanda babajijwe uko babona imbere mu muziki wabo, umunyamakuru ahita ababaza mu myaka itanu iri imbere. Abagize itsinda rya Dream Boys bagaragaje gushidikanya gukomeye cyane.



Ubwo bateruraga muri iki kiganiro abagize itsinda rya Dream Boys binjiriye mu ndirimbo Nzibuka n'abandi, aha ari naho havuye ikibazo umunyamakuru yabajije aba bahanzi bahuriye muri iri tsinda, aho yababajije niba nabo iyo bicaye bajya babona nta cyizere cy’ahazaza bafite yongera kubabaza niba babona mu myaka itanu iri imbere bazaba bakiririmbana.

Tmc wo muri Dream Boys asubiza iki kibazo yagize ati: "Dushobora kuba wenda ni urugero kuba tutagikora umuziki nk'uko tuwukora ubu ariko ibyo tuzaba dukora bifite imizi mu muziki ejo hazaza mu myaka itanu iri imbere tubona tuzaba dufite base y’ubuzima, cyane cyane ariko ari wo musingi (foundation) ya byose gusa icyo mpamya ni uko umuziki watubereye umugisha na byinshi tuzagira  bizaba bifite imizi mu muziki…” Nemeye Platini yahise yunganira mugenzi we agira ati”Gusa nyamuneka Epa ntutere ubwoba indatwa turi mu muziki turahari.

Dream boysTMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys

Dream Boys niryo tsinda rikuze mu yo batangiriye rimwe ritigeze rigira ikibazo cyo gusenyuka arinaryo rimaze igihe mu muziki w’u Rwanda aho banafite Album zabo zigera kuri esheshatu kuri ubu bakaba bari gukora kuri Album yabo ya karindwi. Itsinda rya Dream Boys kuri ubu rifite indirimbo yabo nshya bise ‘Wagiye kare’ indirimbo iri gukora ku mitima abakunzi ba muzika batari bake.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND