RFL
Kigali

Gukorana n’imbaraga za satani zimuha igikundiro, isanduku yibajijweho, guhanura imperuka,...GITWAZA YISOBANUYE

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:1/05/2016 12:24
21


Hashize imyaka irenga 12, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple ku isi hose, avugwaho amakuru anyuranye nko kuba afite izindi mbaraga zimuha igikundiro, kuba yarahanuye imperuka y’ikinyoma n’ibindi binyuranye ariko we ntacyo yigeze abivugaho.



Nyuma y’uko amakuru akomeje kuba menshi amuvugwaho , yisukiranya umunsi ku wundi,  amenshi akaba asa n’asebya we n’itorero ayoboye, kuri uyu wa 30 Mata 2016, nibwo yaganiriye n’abanyamakuru asobanura  ingingo kuyindi kubyagiye bimuvugwaho.

Ntawe utinya ishyamba, atinya icyo barihuriyemo, Gitwaza ahamya ko itangazamakuru ari ryiza ariko ngo ni naribi

Mbere na mbere yabanje gusobanura ko impamvu atabasha kubonana n’itangazamakuru ngo arisobanurire ku bimuvugwaho byose, biterwa n’umwanya mutoya agira,  kuko aba agomba kwitabira amateraniro yose ku isi muri Zion aho ziri ku isi hose bityo ngo  akaboneka mu Rwanda gakeya cyane, yanahagera akajya mu bikorwa byinshi binyuranye.

Nubwo avuga gutya, Dr. Gitwaza ahamya ko itangazamakuru ari ryiza kuko rikura ibihuha mu bantu, kandi rigatuma umuntu amenyekanisha imigambi ye ariko nanone  ngo itangazamakuru naryo ni ribi ku rundi ruhande.

Ati “..kuko hari igihe unababwira ibintu , nabo bakongeraho ibindi, ugasanga nturi bujye kwisobanura umunsi ku wundi. Ubashije kugira abantu muganira, ukababwira ibintu bakabitanga neza, icyo  gihe cyaba ari ikintu cyiza cyane,…

Ajya guhurwa kuvugana n’abanyamakuru, Gitwaza avuga ko byatewe n’ikinyamakuru cyigeze kumwandikaho  inkuru y’impimbano, ko bamufatanye n’umugore w’undi mugabo basambana, bakamufatira ahazwi nko kwa Kabuga. Ngo icyo gihe umunyamakuru yahamagaye umugore we amubwira ibibaye ku mugabo we, undi na we amubwira ko bicaranye mu ruganiriro.

Ati “ Iyo umuntu adafite amakuru arayahimba kandi byarantangaje ukuntu  abantu bahimba amakuru,…”

Iyo nkuru umutwe wayo bawanditse neza cyane , wayisoma  ukabona ari ukuri,…ubwo undi munyakuru aba ahamagaye kuri telefoni umugore wanjye, aramubwira ngo waba uziko umugabo wawe bamufashe yinjiye undi mugore?...madame twari twicaranye  aramubwira ati reka muguhe muvugane, mwitabye aravuga ngo Eeeh uri Gitwaza cyangwa uri undi,…

Kuba umuntu yakwicara agahimba ikinyoma ngo kiri muri bimwe byatumye akomeza kwirinda cyane kuvugana n’itangazamakuru. Ariko nyuma y’aho hakomeje gukwirakwira icyo we yita ibihuha, Gitwaza yiyemeje kuganira n’abanyamakuru  ngo ababwize ukuri kubyamuvuzweho byose mu myaka igera kuri 12 ishize.

Gitwaza yahanuye imperuka y’ikinyoma?

Muri 2015, ubwo yabwirizaga mu rusengero, Gitwaza yavuze ko mu kwezi kwa Nzeli tariki 28, Ijuru rizerekana ikimenyetso cya kane aho izuba rizahinduka umwijima n’ukwezi kugahinduka amaraso. Ibyo bikaba byari bibaye inshuro ebyiri mu myaka ibiri, muri 2014 na 2015 kandi byabaye kuri Pasika no kuri Sukote (ku munsi mukuru w’ingando).

Icyo gihe abantu bavuze ko Gitwaza yahanuye ko aribwo imperuka izaba, benshi ndetse bakemeza ko ari inyigisho iyobya abantu, bakemeza ko ari ikinyoma yavuze ko muri 2015 hazaba imperuka.

Asobanura kuri iyi ngingo, Gitwaza yahamije ko ari ubutumwa yatanze abantu bahinduye ngo kuko imperuka izatungurana kandi n’amatorero yose akaba abihuriraho

Ati “ Kuvuga ngo nahanuye umunsi isi izarangira,…biriya ni ibinyoma. Sinavuze ko isi izarangira ku itariki 28. Impamvu ya mbere ntabivuga ni uko Bibiliya itatubwira umunsi, naba mpimbye ikindi gitabo kitari Bibiliya.Indi mpamvu ntavuga ngo imperuka izagera uyu munsi,..uretse ko na Bibiliya itabivuga, nanjye mbizi ubwanjye ko imperuka izagera umunsi nkuriya, ntaningendo najyamo ,sinakwigisha abantu gukora, sinakwigisha abantu gutekereza  kwiteza imbere,…”

Yongeyeho ati “... ariko inyigisho zanjye nyinshi niba muzikurikira, ni izishishikariza abantu kwiyubaka mu Mana, kwiyubaka mu mibereho, mu buzima bwabo. Ntiwaba urimo kwigisha abantu ibyo ngo uhereho  ubabwire ngo ejobundi isi izashira.”

Mu buzima bwe Gitwaza ngo ni umuntu ukunda gusoma  ibitabo bitandukanye no gusenga bityo ko ibyo yavugaga ari Tetrade kandi n’ikigo cya Abanyamerika  NASA (National Aeronautics and Space Administration) cyari cyarayitangaje ko izaba, ndetse no muri Bibiliya bikaba byari byarahanuwe n’umuhanuzi Yoweri.

Tetrade ni igihe haba ubwirakabiri , aho izuba riba ryijimye, ukwezi kugasa n’amaraso  bikurikirana inshuro 4, byagombaga kuba muri ibi bihe indi tetrade ikazaba mu binyejana bindi. Muri Bibliya, Gitwaza avuga ko ibya Tetrade byanditse mu gitabo cya  Yoweri(yabyanditse muri 600 mbere ya Yesu/Yezu), ndetse ngo imperuka imaze imyaka irenga 2600 ihanuwe,  bityo ko atari we wari kwemeza umunsi nyawo izaberaho.

Ati “ Hari ibyo bita saisons signes(ibimenyetso by’ibihe) n’umunsi nyawo. Umunsi nyawo ntawe uwuzi. Nari ndi kubwira abakristo mbaha ingero za Tetrade , ndababwira nti dore, niba NASA yaravuze ko Tetrade y’iki kinyejana izaba muri ibi bihe ikazongera kubaho ikindi gihe, Yesu na Yoweri bakaba baravuze ko mu minsi y’imperuka hazaba ubwirakabiri, ukwezi guhinduke amaraso kandi bikurikirane n’iminsi mikuru y’Abayuda n’iminsi ya Tabernacle (iminsi mikuru y’ingando),…byari ngombwa ko abakristo tubaha information ngo basome kuko Bible ntaho itandukaniye na siyansi nta conflict (amakimbirane) bigirana,… »

Quatre «lunes de sang» en 18 mois: la fin du monde est de retour

Ukwezi guhinduka umutuku nijoro, tariki 27 bishyira 28 Nzeri nk'ibi bizagaragara iburayi no muri Amerika ya ruguru gusa

Kuba yarigishije ko ukwezi kuzaba nk'amaraso, nibyo benshi bahereyeho bemeza ko Gitwaza yahanuye igihe imperuka izabera

« … ariko sinababwiye ngo isi izarangira ku itariki 28 , nabawiye ko ari  ikimenyetso kigaragaza ko imperuka itangiye. Signe de temps itandukanye n’umunsi w’imperuka . Abantu babyumvise ukutariko, wenda kuko tutumva ku buryo bumwe, ushobora kuvuga ikintu undi akagisobanura ukundi. »

« Ntawahanura ngo Yesu/Yezu  azagaruka ku iri iyi tariki , kuko na we yavuze ngo ni Data ubizi wenyine. Aho rero abantu bamfashe nk’umuntu uyobya ariko siko biri….hari igihe umuntu  afata akantu gato agakubita kuri youtube, nkaho mvuga ngo kuri iyi tariki 28 akagarukiriza aho ariko iyo  wakurikiye wumva ko ntaho  bihuriye. »

Gitwaza yazanye mu Rwanda isanduku yo muri Israel ?

Ku Cyumweru tariki 24 Mata 2016 nibwo Gitwaza yigishije inyigisho y’uwo munsi nyuma y’igihe cy’amezi 7 ataba mu Rwanda, anereka abakristu isanduku yakuye muri Israel, ifite ishusho isa n’ivugwa mu isezerano rya kera mu gitabo cya Bibiliya. Bitewe n’ibyavuzwe mu itangazamakuru, Gitwaza avuga ko abantu bafashe iyo sanduku uko itari.

Isanduku y'Imana

Isanduku itaravuzweho rumwe na benshi

Kubwe ngo abantu bafashe iriya sanduku nkaho ari iyo muri Israel yazanye nyamara nabo ngo barayibuze kuva mu gihe cy’umuhanuzi Yeremiya (mu myaka 2700 ishize).  Gitwaza avuga ko isanduku yo muri  Israel  bamwe batekereza ko Yeremiya yayihishe ahantu, abandi bagatekereza ko yibwe bakayijyana muri Etiyopiya, abandi batekereza ko yaba yaratwawe n’i Babuloni, buri wese  akaba abivuga ukwe.

Ati «  Gusa muri Israheli iyo ugiyeyo hari impano nyinshi baguha zigaragaza ibyabaye kera. Iyi si ya sanduku ya kera kuko yo yari nini cyane. Iyi ni symbole(ikimenyetso). Nari ndi kwigisha ku bwiza bw’Imana, uko muri  Israel  igihe cya kera , ubwiza bw’Imana cyari ikimenyetso cya presence yayo mu isanduku. Nigisha ko ubwiza bw’Imana buva mu bantu bukagenda, bukagaruka. »

Gitwaza avuga ko iriya sanduku yayifashishije nk’imfashagisho nk’uko nanubu  abakristo bakoresha ibigeraranyo kugira ngo bigire icyo bibibutsa.

Ati «  Mu matorero ntidufata igaburo ryera/Eucharistia, … igaburo ryera rishushanya umugati(umubiri wa Yesu/Yezu), vino igashushanya amaraso ya Yesu, none se Yesu ntiyamaze gupfa ?...  byose ni ukugira ngo twibuke, twibutse abantu. Iyo abantu batazi symboles prophetiques (ibigereranyo by’ubuhanuzi), baravuga ngo dore ibintu azanye byo mu isezerano rya kera ariko bagafata igaburo ryera…ni ibimenyetso byo mu mwuka , bituma ukwizera kw’abantu kugira icyo gushingiraho. »

Gitwaza akomeza avuga ko isanduku  yazanye ari impano yahawe n’inshuti ye igihe yari muri Israel kandi yifashishwa nk’imfashanyigisho baha abantu, bigaragaza icyubahiro cy’Imana, ariko abavuga ko yazanywe akavuga ko ari icyubahiro cy’Imana kigarutse ngo baramubeshyeye.

Isanduku

Isanduku

Mu rwego rwo kwereka abanyamakuru ukuri, yafunguye yerekana imbere ko ntakintu kidasanzwe kirimo

Ati «  ..ariko abavuga ngo  yaraje, ngo ndavuga ngo  icyubahiro cy’Imana kiragarutse, ngo ni ukuvuga ko   cyari cyaragiye,… mvuga naravuze ngo aha hari icyubahiro cy’Imana sinavuze ngo aha icyubahiro kirahagarutse,…sinavuze ngo ndaje icyubahiro cy’Imana kiragarutse. Sinavuze ngo igihugu nticyarimo ubwiza bw’Imana none kiragarutse,… »

«. ..urumva ko umuntu wandika iyo nkuru aba ari gutanga ubutumwa busesereza… ni uko ari Gitwaza gusa bibasira , ugiye ufata ibintu bivugwa mu matorero hanze aha, benshi bafungwa kandi bagafungwa bazize ko uvuga atumvise neza ibyo wavuze nyamara yaje akakweregera akagusobanuza neza icyo washakaga kuvuga. Kwikubita imbere y’isanduku ntabyo navuze kuko no mu cyumba umuntu yasenga Yesu  kandi akamwumva. Ibyo ni ibinyoma abantu baba barashyizemo umuntu aba ataravuze. »

Gitwaza akoresha imbaraga za satani zimuha igikundiro ?

Kuwa 19 Mata 2015, kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda cyanditse inkuru iremereye kuri Gitwaza, kinatanga ubuhamya cyitirira umugore wa Dr. Paul Gitwaza, nk’umuhamya w’imyuka mibi yaba ikoresha umugabo we.

Iyi nkuru yemezga ko n’insengero za Zion Temple muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafunzwe, ariko ntihagaragazwa impamvu y’uko gufungwa.

Ibyamuvuzweho byo gukorana n’izo mbaraga bamwe banemeza ko ari zo zimuha igikundiro n’ubutunzi, Gitwaza yabwiye abanyamakuru ko bitavuzwe ubu gusa , ahubwo ngo  byatangiye kuva yashinga Zion Temple muri 1999.

Ati «  Ngitangira Zion muri 1999, higeze kuba seminaire  y’amazi 3 mu itorero rimwe ntavuze , babwira abantu bahasengeraga bavuye mu mpande zose, ngo Anti Christo yaje mu Rwanda bajye kumureba ari i Remera. Ibyo binyongera amanota menshi kuko abakristo bavugaga ngo reka tujye kumureba, baje basanga turi abasore batoya , turirimbira Imana, dusenga, tuvuga ijambo. ..ibyo ni  ibintu natangiranye nabyo.»

Nubwo ngo mu Rwanda bamubonye ari mukuru ariko ngo Gitwaza yatangiye gukorera Imana afite imyaka 6 gusa, aba muri RDC. Muri Kaminuza nabwo afiye  imyaka 18 nabwo ngo yakoraga umurimo w’Imana kuburyo n’abapasiteri bamwe bari kumwe ubu bari abanyeshuri biganye.

Ati «  Nari umuvugabutumwa, nakoreye Imana cyane ariko nta munsi n’umwe numvise muri Congo bavuga ngo uyu muntu arimo imbaraga za shitani, nasanze ibya shitani hano. Imana iragukoresha , abantu bakavuga ngo ajya ikuzimu, wabona amafaranga bakavuga ngo ajya ikuzimu, sinzi ikuzimu bavuga aho haba,…ese hari umuryango w’ikuzimu ahangaha ?...»

Gitwaza avuga ko ibyo yagezeho byose abikesha gukora cyane, kuryama gake, gusenga no gusoma. Kubwe ngo iyo ibyo utabyujuje, ukiryamira amasaha 10, ntusome, ngo biragoye ko abakristu baza bakugana kuko ntacyo bagukuraho.

Ati «....abantu bakeneye ubutumwa bubakoraho, abantu bakeneye umuntu babwira ibintu ntibabyumve hanze. Muri 1999, twakoraga kuva saa tatu kugeza saa cyenda z’ijoro  twumva gusa ibibazo by’abantu kandi nta muntu wacyuvise hanze. Benshi barazaga ngo turanezerewe kuko ibyo nakubwiye sinabyumvise, ariko aho mvuye nabisanze hanze…. »

Yongeyeho ati «  ..izo nizo confiance(icyo cyizere)  zituma abantu baza, iyo umuntu yakwizeye arakwegera, kandi iyo yakwegereye azana mwene wabo. »

Ibyo kuvuga ngo ajya i kuzimu, ngo aba mu isanduku, Gitwaza avuga ko ari inkuru y’uwari Perezida wa Zaire(Congo y’iki gihe), bamwitiriye.

Ati « Bakuyemo izina Mobutu Seseko gusa  bashyiraho Gitwaza. Ngo umugore wanjye yarasaze,…ngo yagiye amperekeje,…umugore wanjye aba muri  Frolida, muri Amerika, ntabwo aba inaha. Ngo mfite icyumba kitinjirwamo,..mfite inzu y’ibyumba 3, icyanjye n’icyo abana babamo, icyo cyumba cy’ibanga ntacyo,..biriya ni ugushyushya imitwe abantu, kandi bakabyemera kuko abantu bumva ibinyoma cyane kuruta kwemera ukuri. »

Gitwaza akomeza avuga ko atakorera satani imyaka 17, ngo abantu bareke kumuvumbura kuko  ngo Zion Temple idasengerwamo n’injiji.

Ati « Ntiwakorera satani imyaka igeze kuri 17 ngo abantu bareke kukuvumbura. Zion temple ntisengerwamo n’injiji,...irimo abarimu bo muri Kaminuza, aba ingenieurs, hari abategetsi, abantu botoroshye bakomeye, bagize umwanya wo kwiga umuntu. Umuntu ushishoza ntiyaba mu itorero imyaka 17 ngo ananirwe kubibona. » 

« Ikindi Zion irimo abakristo b’abanyamwuka, iyo urimo ukorera shitani barakurondora, abantu bose ntibaza ngo ubakoresherezemo satani imyaka 17 ngo batuze, bataragusenya,…Imana ntiyakwemera ko umuntu ukorera satani ayobya abantu ibihumbi n’ibihumbi ngo Imana iceceke, ubwo ntiyaba iriho. »

Gitwaza kandi anavuga ko ariwe muntu wa mbere wigishije inyigisho yo gusenyera satani , ko bitashoboka ko asenyera uwo akorera.

Ati «  Inyigisho ya mbere nigishije  bwa mbere nkigera mu Rwanda ni iyo gusenyera satani. Ninjye wa mbere wigishije Delivrance muri iki gihugu, ntibari bayizi,…ko umuntu ashobora kubamo amadayimoni kandi asenga. Mbigisha uko amadayimoni akora, uko twirukana satani, ni uko tumusenyera. Ni gute nasenyera satani hanyuma nkamukorera ? Ntibishoboka ibyo. »

Gitwaza  ahamya  ko kwirukana amadayimoni mu bantu, kubasha kubona umuntu arimo, kubona umuntu urimo dayimoni n’aho yamuboheye  ari impano yahawe n’umwuka wera .

Ati « Ntakuntu nakorera satani, ngo nongere musenge. Ibyo ni ibintu abantu bavuga kubera amashyari cyangwa se nyine kubera kubura icyo umuntu avuga,…Yesu bamwise berizeburi, umukuru w’amashitani,…nkanswe Gitwaza umukozi mutoya, imbata ya Yesu,… kubinyita ibyo ntibyantangaza kandi ndabyemera bakabivuga ariko ngakorera Imana kuko niyo nzi. »






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jojo7 years ago
    Komera cane Mukozi w'Imana. Imana ikuje imbere kd ikurengere.
  • ukuri7 years ago
    Urakoze kudukura murujijo! Ishyari ni ishyano
  • kezia7 years ago
    Amaraso ya yesu akomeze akuregere muri byose mushumba mwiza abavuga nagihe batazavuga Imana ukorera niyo.ukuzi kurusha abantu kd twe Inama iyoboye haro utugejeje turashima Imana tunayisaba ngukomeza kukwambika imbaraga amavuta nubwenge butagwa nayo turagukunda cyane
  • Ngendakumana Alexis7 years ago
    Ndashimye cane cane uko Apotre Gitwaza yasiguy vyinshi kuvyamuvuzweko nishengero ahagarariye Zion temple,uzorabe kenshi muriyisi ibibazo abantu barabigendana ubwabo muribo hama barangiza bakavyegeka kubakozi b'Imana,none se Gitwaza akoranye nimyuka yikuzimu,abakristo namwe mugakorer'Imana rurema,kari natwe turi benshi ntivyotinda gusobanuka,kenshi abantu baronderera mumubiri inyishu zibibera mwisi ninayo mpamvu basevya abakozi b'Imana,kuk ntibasobanukiwe ivyimpwemu,ndamwisabire nitwa NGENDAKUMANA Alexis email:alexingenda@gmail.com tel+25779813032 bazonyigishe inyigisho zo:( Kwirukana abadayimoni mubantu,Kubona umuntu arimwo dayimoni naho yamuboheye) ndi muri bujumbura rural murakoze
  • 7 years ago
    Numubingwa ntajya abura uko yisobanura
  • Marie Muhire7 years ago
    Ni byiza gusoma ijambo ry'Imana ukarimenya kugirango ubone uko usesengura inyigisho zitajyanye n'ijambo ry'Imana. Aho kugirango abantu birirwe basebya abakozi b'Imana. Abantu bavuga abakozi b'Imana nabi babavugaho ibyo batazi neza, nibo bakozi ba Satani bakomeye. Pastor Gitwaza yarakoze kwisobanura.
  • eric7 years ago
    igiti cyera imbuto nicyo giterwa amabuye , kandi ibigeragezo kumu christo bimutera imbaraga ndashima cyanee umukozi wimana papa wanjye womumwuka uwiteke aguhore imbere
  • eva7 years ago
    Gitwaza arabeshya!Sinumvise avuga ngo Imana ije mu Rwanda?Mukurikirane neza ibyo yavuze yerekana iriya sanduku?
  • 7 years ago
    komera bareke.kuko ibigeraagezo ntibibura kukukristo gusa nibishira ahubwo bihindura isura.imana ukorera ninayo izatangaza abahora baguha urwamenyo!
  • Nelly7 years ago
    Imana ikomeze irengere kandi irinde umukozi w'Imana, jye mbaye mu rusengero.rwe imyaka 12.nibiri.. uyu Mugabo akoreshwa n'Imana nta kuntu rero atarwanywa...
  • gael7 years ago
    igiti cyera imbuto nicyo giterwa amabuye , kandi ibigeragezo kumu christo bimutera imbaraga ndashima cyanee umukozi wimana Pastor wanjye womumwuka uwiteka aguhore imbere
  • Kana7 years ago
    Kugereranya isanduku numuhango w'igaburo ryera binyeretse ko utazi Ijambo burya uba ubesha. Yesu ajya kugenda yaravuze ngo ibi mujye mubikora munyibuka: ni itegeko Yesu yadusigiye; ngaho nyereka aho bavuze ngo mujye muzana amasanduku mwibuka! Aho uratubeshye cyane. Ikindi Wirengagiza nuko Dufite video yawe wivugira Ngo Icyubahiro Cy'Imana Kiragarutse Ubwo Nawe Wagarukaga. Aha Winyuzemo Cyane Kuko Data Zose Zirahari. Icya Gatatu nakubaza: ese Ko Wisobanura cyane Bite? Erega Kwisobanura cyane Bigira Icyo Byerekana. Abanyarwanda Barajijutse Ujye Ubimenya Wa. Asante
  • paci7 years ago
    komera komeza ukorere uwaguhamagaye naho bitero bya satani byo ntibyabura,nubundi ngo ikamba ryo kunesha rizambikwa abanesheje.naho abavugabobo bazagumya bavuge ariko tunasonga mbele tu ,burya niyo baguga umuntu cyane baba bamuha promotion kuko nutakuzi arakumenya akakumenya kuko bakuvuze nabi ariko bidatinze asobanukkirwa ukuri.
  • Maombi7 years ago
    kwihangana biruta kunesha kandi ntucike intege kubera amagambo yabantu kuko ukuri ni mana ikuzi
  • carine7 years ago
    Ubushize bakuvuzeho ibyo kuba mwisanduku ..uraruca urarumira ntiwakwisobanura ndetse turanagushima tuti iyo bakuvuga ubusa bakubeshyera ntabyo kwisobanura kuko uba uziko uri mukuri ndeste nzi naba Kristu bawe benshi bakomeye babishyigikiye ko udakwiriye kwisobanura ndetse ko ntanuzakubona wisobanuye (I went back and read all the comments) none se bino byo bije bite? usanze se utabivamo noneho cg byabaye byinshi? ufite uwaguhamagaye kdi wowe numutima wawe nimwe mwenyine muzi ukuri, jye numvaga ntampamvu yo kwisobanura kuko uzi uwo ukorera niba koko ari Imana imwe rukumbi umuremwi wijuru nisi izakurwanirira kuko ari inyamaboko.naho ibindi byose murimo ni ubusa. murakoze and God bless you.
  • macumi Fidele7 years ago
    komeza ukorere Imana ibivugwa nabantu ubitere umugongo
  • Mneza 7 years ago
    Humura muvandi, Imana Ishimwe ko bagusebya batakuziza ibindi ahubwo bakuziza ubutumwa bw"Umwami wacu Yesu Kristo. Ibyo ntibyabura murugendo ahubwo kaza umurego mukwamamaza ubutumwa wahamagariwe,
  • Mneza 7 years ago
    Humura muvandi, Imana Ishimwe ko bagusebya batakuziza ibindi ahubwo bakuziza ubutumwa bw"Umwami wacu Yesu Kristo. Ibyo ntibyabura murugendo ahubwo kaza umurego mukwamamaza ubutumwa wahamagariwe,
  • muhoza7 years ago
    ahhh nange ndumva isanduku inteye ikibazo, byavuzwe kera ubu nibwo ubonye kwisobanura nyamara nibindi bizasobanuka dore na kizito yarafashwe abantu bati ntibishoboka mugihe gito haba habonetse ukuri kwe ahaaaaaa reka tubitege amaso wowe numutima wawe nimwe muzi ukuri aho kuri
  • niyomugabo jdamascene7 years ago
    UMVA NGIRE ICYO NKWIBUTSA NUBWO NDUMWANA MUGAKIZA IJAMBO YAKOBO 1;12 HARATUBWIRANGO HAHIRWA UWIHANGANIRA IBIMUGERAGEZA KUKO NAMARA KWEMERWA AZAMBIKWA IKAMBA RYUBUGINGO ARIRYO IMANA YASEZERANYIJE ABAYIKUNDA. KOMEZA WIHANGANE , IBYO BIGOMBA KUKUBAHO KUGIRANGO UCUNDWE ARIKO IHANGANE YARI DAMASCENE NTACYONDICYO ARKO KUBWUMWAMI WACU KOMERA KDI UKOMEZE NTUCIKE INTEGE .0722599808/ 0789960305 UWAGIRA ICYO AMBAZA KUBYO MVUZE YAMBAZA NTAKIBAZO. N.B: nuhangara ntugahangare abakozi b'Imana.





Inyarwanda BACKGROUND