Umuhanzi Senderi International Hit ubu yaretse inzoga nyuma yo gukorana indirimbo na Theo Bosebabireba, aba bahanzi bakaba baranakuranye ari nayo mpamvu mbere yo gukora iyi ndirimbo no kuyinononsora Senderi yatekereje agasanga byaba byiza abanje akareka inzoga akabona gukorana na Theo Bosebabireba.
Iyi ndirimbo ya Senderi yitwa “Bugacya” nyuma yo kuyandika yashatse Theo Bosebabireba amufasha kuririmbamo inyikirizo ariko mbere yo kumubwira ngo baririmbane, Senderi yarabanje atekereza uburyo akwiye kugana inzira y’agakiza akareka n’inzoga dore ko asanzwe ari umwe mu bahanzi bakunda cyane ikinyobwa cya Primus, gusa avuga ko ubu bitoroshye ariko akaba agomba kubikora.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "BUGACYA"
Senderi akunda kwamamaza cyane ikinyobwa cya Primus no ku myenda yambara
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Senderi yashimangiye ko iyi ndirimbo ye yagigejeje ku bakunzi be nyuma yo kureka inzoga, n’ubwo bikomeye nk’umuntu wakundaga gusoma ku gasembuye akaba azagerageza ntabisubire. Senderi ati: “Theo buriya twarakuranye ni umuntu nubaha, mbere yo kumusaba ko ajya mu ndirimbo yanjye narabanje ndatekereza nsanga nkwiye kubanza nkareka inzoga, ubu inzoga naraziretse ahubwo n’abo twazisangiraga ngiye kubabwiriza bazireke, ndabizi ntibiba byoroshye ariko ngomba gukizwa, kuva ubu singaye ninywera agatobe rwose, n’ubwo inda yananiye ariko ngiye kugerageza”.
Senderi avuga ko ikinyobwa cya Primus kimufasha kwegerana n'abakunzi be bo hirya no hino
Biragoye kubona Senderi rubyiniro mu marushanwa ya Guma Guma adafite icupa ry'inzoga ya Primus. Aha n'ingagi yajyanye ku rubyinoro zari zifite inzoga
Senderi ariko n’ubwo avuga ko yaretse inzoga, avuga ko mu marushanwa aterwa inkunga n’ikinyobwa cya Primus azwi ku izina rya Primus Guma Guma Super Star, atazabura kubwira abantu koikinyobwa cya Primus kiryoshye kandi ari nacyo cya mbere ku isi, kuko nawe ubwe n’ubwo yafashe icyemezo cyo kureka kunywa inzoga avuga ko biba bitoroshye na gato kubera uburyohe bwazo.
Senderi i Gicumbi yajyanye igitebo cy'ibijumba ariko ntiyibagiwe n'icupa ry'inzoga
Senderi ati: “Nanjye n’ubwo niyemeje kureka inzoga, nigomwe akaryoshye rwose ntawe nabeshya ngo Primus ntiryoha, no kuba Bralirwa itegura amarushanwa ateza imbere muzika nyarwanda nabo baba babikoze kuko bazi ko abaturage bazi uburyohe bwa kiriya kinyobwa, ubwo rero muri Guma Guma nzajya mbwira abantu uburyohe bwa Primus”.
REBA HANO VIDEO SENDERI AHERUKA GUSHYIRA AHAGARAGARA
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO