RFL
Kigali

Gukorana indirimbo na Theo Bosebabireba byasabye Senderi kubanza akareka inzoga

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/10/2014 19:58
11


Umuhanzi Senderi International Hit ubu yaretse inzoga nyuma yo gukorana indirimbo na Theo Bosebabireba, aba bahanzi bakaba baranakuranye ari nayo mpamvu mbere yo gukora iyi ndirimbo no kuyinononsora Senderi yatekereje agasanga byaba byiza abanje akareka inzoga akabona gukorana na Theo Bosebabireba.



Iyi ndirimbo ya Senderi yitwa “Bugacya” nyuma yo kuyandika yashatse Theo Bosebabireba amufasha kuririmbamo inyikirizo ariko mbere yo kumubwira ngo baririmbane, Senderi yarabanje atekereza uburyo akwiye kugana inzira y’agakiza akareka n’inzoga dore ko asanzwe ari umwe mu bahanzi bakunda cyane ikinyobwa cya Primus, gusa avuga ko ubu bitoroshye ariko akaba agomba kubikora.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "BUGACYA"

hit

hit

Senderi akunda kwamamaza cyane ikinyobwa cya Primus no ku myenda yambara

Senderi akunda kwamamaza cyane ikinyobwa cya Primus no ku myenda yambara

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Senderi yashimangiye ko iyi ndirimbo ye yagigejeje ku bakunzi be nyuma yo kureka inzoga, n’ubwo bikomeye nk’umuntu wakundaga gusoma ku gasembuye akaba azagerageza ntabisubire. Senderi ati: “Theo buriya twarakuranye ni umuntu nubaha, mbere yo kumusaba ko ajya mu ndirimbo yanjye narabanje ndatekereza nsanga nkwiye kubanza nkareka inzoga, ubu inzoga naraziretse ahubwo n’abo twazisangiraga ngiye kubabwiriza bazireke, ndabizi ntibiba  byoroshye ariko ngomba gukizwa, kuva ubu singaye ninywera agatobe rwose, n’ubwo inda yananiye ariko ngiye kugerageza”.

Senderi avuga ko ikinyobwa cya Primus kimufasha kwegerana n'abakunzi be bo hirya no hino

Senderi avuga ko ikinyobwa cya Primus kimufasha kwegerana n'abakunzi be bo hirya no hino

Biragoye kubona Senderi rubyiniro mu marushanwa ya Guma Guma adafite icupa ry'inzoga ya Primus. Aha n'ingagi yajyanye ku rubyinoro zari zifite inzoga

Biragoye kubona Senderi rubyiniro mu marushanwa ya Guma Guma adafite icupa ry'inzoga ya Primus. Aha n'ingagi yajyanye ku rubyinoro zari zifite inzoga

Senderi ariko n’ubwo avuga ko yaretse inzoga, avuga ko mu marushanwa aterwa inkunga n’ikinyobwa cya Primus azwi ku izina rya Primus Guma Guma Super Star, atazabura kubwira abantu koikinyobwa cya Primus kiryoshye kandi ari nacyo cya mbere ku isi, kuko nawe ubwe n’ubwo yafashe icyemezo cyo kureka kunywa inzoga avuga ko biba bitoroshye na gato kubera uburyohe bwazo.

Senderi i Gicumbi yajyanye igitebo cy'ibijumba ariko ntiyibagiwe n'icupa ry'inzoga

Senderi i Gicumbi yajyanye igitebo cy'ibijumba ariko ntiyibagiwe n'icupa ry'inzoga

 Senderi ati: “Nanjye n’ubwo niyemeje kureka inzoga, nigomwe akaryoshye rwose ntawe nabeshya ngo Primus ntiryoha, no kuba Bralirwa itegura amarushanwa ateza imbere muzika nyarwanda nabo baba babikoze kuko bazi ko abaturage bazi uburyohe bwa kiriya kinyobwa, ubwo rero muri Guma Guma nzajya mbwira abantu uburyohe bwa Primus”.

REBA HANO VIDEO SENDERI AHERUKA GUSHYIRA AHAGARAGARA

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kjg9 years ago
    hhhhhh hit ntuzave kunzoga waba imbwa
  • kjg9 years ago
    hhhhhh hit ntuzave kunzoga waba imbwa
  • ndahiro9 years ago
    Iyindirimbo ninziza Bugacya peeee iramfashijeee
  • Gakire9 years ago
    sanderi ntiyeka Primus
  • Kaizer9 years ago
    Sha sende ntiwaziretse rwose.ngonubwo indayawe yakunaniye uzajya ufataho gato?wakijijwe bidaturutse kumutima wawe ushaka theo buriya nibirangira uzasubira kuri primus yawe.courage kandi indirimbo yawe ninziza cyane.
  • Zahayi9 years ago
    Senderi uzaze nkugurira primus zayose hano Muruhango .na yezu yahinduye divayi abantu bose banywaho wowe ngo uzazivaho ?ntuzibeshye jawinywera hit wacu
  • ofrtot9 years ago
    Mbega indirimbo iryoshyeee weeeee teo na senderi murabiziiiii
  • SUNZU PATO9 years ago
    SENDERI WE SENG,IMANA NIYO ISHOBORA BYOSE KANDI WIRINDE ABO MWASANGIRAGA TX.
  • 9 years ago
    SENDERI WE SENG,IMANA NIYO ISHOBORA BYOSE KANDI WIRINDE ABO MWASANGIRAGA TX.
  • 9 years ago
    Chel
  • 9 years ago
    Mubundi primus si inzoga yindezi nkawe ujye unywa ikigage nicyo kigukwiye





Inyarwanda BACKGROUND