RFL
Kigali

Guhera kuri uyu wa Mbere, ibice bishya bya filime SEBURIKOKO biratangira guca kuri RTV

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:12/06/2017 12:16
1


Ntawashidikanya kwemeza ko magingo aya Seburikoko ari yo filimi y’uruhererekane iza ku isonga mu zikunzwe mu Rwanda. Nkuko byari bimaze iminsi bisabwa n’abakunzi bayo, ubu iyi filimi isanzwe itambuka kuri televiziyo y’u Rwanda yongerewe iminota, aho kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2017 iza kuba imara iminota 30.



Nkuko abahagarariye umushinga wa Seburikoko babitangaje, ngo nyuma yo gufata umwanya bakiga ku kifuzo cy’abakunzi b’iyi filimi baje gusanga nta mpamvu yo kubatenguha, maze igihe iyi filimi yamaraga kirongerwa nubwo byatwaye umwanya kugirango iki kifuzo gishyirwe mu bikorwa.

Izindi mpinduka Seburikoko igarukanye twavuga ni uko igiye kuzajya iba gatatu mu Cyumweru, bityo uwacikanywe n’agace kamwe akaba afite amahirwe yo kuba yagakurikira undi munsi. Seburikoko izajya itambuka kuri televiziyo y’u Rwanda ku wa Mbere kuva saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba(18h30), Ku wa Kane kuva saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu(18h45) no kuwa Gatandatu kuva saa sita z’amanywa(12h00).

Tubibutse ko igice kiri butambuke kuri televiziyo kuri uyu wa Mbere, ari agace ka mbere(episode) k'igice(saison) cya 9 cya Seburikoko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • theo6 years ago
    kuri youtube se_





Inyarwanda BACKGROUND