RFL
Kigali

Groupe Trezzor bashyize hanze indirimbo 'Mon amour' bakoranye na Urban Boys ndetse na Ziggy 55 -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/10/2018 9:17
2


Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuzengurutswa amafoto agaragaza itsinda rya Urban Boys, Trezzor ndetse na Ziggy 55 bambaye amakote. Abenshi mu babonye ayo mafoto ntibasobanukiwe ibyayo. Icyakora kuri ubu byamenyekanye ko ari indirimbo aba bahanzi bari bakoranye.



Tukimara kubona ayo mafoto yari yigaruriye imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda twifuje kumenya ikiyihishe inyuma, twegera Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys, adutangariza ko ari ay'indirimbo bahuriyemo na Groupe Trezzor ndetse na Ziggy 55 bari bari gufatira amashusho.

Trezzor

Itsinda rya Trezzor

Yves Kana umwe mu bagize itsinda Trezzor aganira na Inyarwanda yari yadutangarije amakuru asa n'aya Humble Jizzo ku buryo abantu bashize amatsiko ahubwo hasigara hahanzwe amaso kubona amashusho y'iyi ndirimbo. Iyi ndirimbo atari yifuje gutangaza izina ryayo kuri ubu yageze hanze aho yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw'amashusho na Producer Fayzo, umwe mu bari gukorera amashusho abahanzi batari bake hano mu Rwanda. Amajwi y'iyi ndirimbo yo yakozwe na Hollybeat ukora muri Urban Record studio ya Urban Boys.

REBA HANO INDIRIMBO MON AMOUR YA GROUPE TREZZOR FT URBANBOYS&ZIGGY55






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Sha murashimishije pe.on dirait vraiment un groupe de guignols
  • Didi5 years ago
    Umuntu wabambitse yabyishe rwose. Biri too much! Yabiciye indirimbo kdi yajyaga kuba nziza!





Inyarwanda BACKGROUND