Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuzengurutswa amafoto agaragaza itsinda rya Urban Boys, Trezzor ndetse na Ziggy 55 bambaye amakote. Abenshi mu babonye ayo mafoto ntibasobanukiwe ibyayo. Icyakora kuri ubu byamenyekanye ko ari indirimbo aba bahanzi bari bakoranye.
Tukimara kubona ayo mafoto yari yigaruriye imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda twifuje kumenya ikiyihishe inyuma, twegera Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys, adutangariza ko ari ay'indirimbo bahuriyemo na Groupe Trezzor ndetse na Ziggy 55 bari bari gufatira amashusho.
Itsinda rya Trezzor
Yves Kana umwe mu bagize itsinda Trezzor aganira na Inyarwanda yari yadutangarije amakuru asa n'aya Humble Jizzo ku buryo abantu bashize amatsiko ahubwo hasigara hahanzwe amaso kubona amashusho y'iyi ndirimbo. Iyi ndirimbo atari yifuje gutangaza izina ryayo kuri ubu yageze hanze aho yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw'amashusho na Producer Fayzo, umwe mu bari gukorera amashusho abahanzi batari bake hano mu Rwanda. Amajwi y'iyi ndirimbo yo yakozwe na Hollybeat ukora muri Urban Record studio ya Urban Boys.
REBA HANO INDIRIMBO MON AMOUR YA GROUPE TREZZOR FT URBANBOYS&ZIGGY55
TANGA IGITECYEREZO