Green P ni umwe mu baraperi bamaze igihe mu muziki, uyu yamamaye cyane ubwo yari muri Tuff Gang itsinda ryakanyujijeho muri muzika yo mu minsi ishize ariko kuri ubu ryamaze kuba amateka cyane ko ryamaze gusenyuka. kuri ubu kimwe na bagenzi be Green P nawe yatangiye kwikorana umuziki nk'umuhanzi ku giti cye.
Uyu muhanzi mu minsi ishize ubwo yagarukaga mu muziki yemeye kwemera icyaha avuga ko yari amaze igihe kinini ata umwanya mubitamufitiye akamaro dore ko yari agiye kuzuza imyaka ibiri akora umuziki biguruntege, kuri ubu Green P yemeye ko agiye kugaruka mu muziki akongera gushimisha abakunzi b'injyana ya Hip Hop bari barabuze iyi njyana.
Ku ikubitiro Green P yakoranye indirimbo na Ama G The Black, iyi ikaba ari indirimbo bise 'Abadage',ubwo yamamaaga iyi ndirimbo Green P yakunze kumvikana ahamya ko guhera mu mpera z'uyu mwaka agomba kongera kugaragaza imbaraga za Hip Hop akongera kumara irungu abakunzi b'iyi njyana bari bakunze gushinja abaraperi kudakora cyane nkabandi bahanzi bakora izindi njyana.
Green P yagarutse mu njyana ya Hip Hop
Iyi ndirimbo nshya "Muri Njye" ni iya mbere yikoranye kuva yagaruka muri muzika ari kwikorana ndetse nyuma yo guhamya ko agarutse muri muzika ayishyizeho umutima, iyi ikaba ari indirimbo yakorewe muri ABC Record studio ikunze gufasha abahanzi iherereye mu Gatsata, iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na Admin Pro usanzwe utunganya indirimbo muri iyi studio.
TANGA IGITECYEREZO