RFL
Kigali

Green P yashyize hanze indirimbo nshya 'Muri njye' ashimangira ko ari umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/12/2018 12:46
6


Green P ni umwe mu baraperi bamaze igihe mu muziki, uyu yamamaye cyane ubwo yari muri Tuff Gang itsinda ryakanyujijeho muri muzika yo mu minsi ishize ariko kuri ubu ryamaze kuba amateka cyane ko ryamaze gusenyuka. kuri ubu kimwe na bagenzi be Green P nawe yatangiye kwikorana umuziki nk'umuhanzi ku giti cye.



Uyu muhanzi mu minsi ishize ubwo yagarukaga mu muziki yemeye kwemera icyaha avuga ko yari amaze igihe kinini ata umwanya mubitamufitiye akamaro dore ko yari agiye kuzuza imyaka ibiri akora umuziki biguruntege, kuri ubu Green P yemeye ko agiye kugaruka mu muziki akongera gushimisha abakunzi b'injyana ya Hip Hop bari barabuze iyi njyana.

Ku ikubitiro Green P yakoranye indirimbo na Ama G The Black, iyi ikaba ari indirimbo bise 'Abadage',ubwo yamamaaga iyi ndirimbo Green P yakunze kumvikana ahamya ko guhera mu mpera z'uyu mwaka agomba kongera kugaragaza imbaraga za Hip Hop akongera kumara irungu abakunzi b'iyi njyana bari bakunze gushinja abaraperi kudakora cyane nkabandi bahanzi bakora izindi njyana.

Green P

Green P yagarutse mu njyana ya Hip Hop 

Iyi ndirimbo nshya "Muri Njye" ni iya mbere yikoranye kuva yagaruka muri muzika ari kwikorana ndetse nyuma yo guhamya ko agarutse muri muzika ayishyizeho umutima, iyi ikaba ari indirimbo yakorewe muri ABC Record studio ikunze gufasha abahanzi iherereye mu Gatsata, iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na Admin Pro usanzwe utunganya indirimbo muri iyi studio.

UMVA HANO INDIRIMBO "MURI NJYE" INDIRIMBO NSHYA YAGREEN P






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gringo5 years ago
    kbsa umusaza warukumbuwe sana welcomeback kndi imizigo yose turakwizeye
  • Khalifa5 years ago
    Mn uranyemeje mil bandana ntago ubaho mn
  • Peter5 years ago
    Best rapper mu RDA hose.
  • Gatenga5 years ago
    Bandana zamura Ibendera , urashoboye
  • Kazungu5 years ago
    Uyu muzigo wukorere promo ni sawa cyane.
  • karekezi varesi5 years ago
    Aper 1 o Rayon





Inyarwanda BACKGROUND