Kuri iki cyumweru tariki 22/02/2015 nibwo habaye igitaramo Gospel Flava ku nshuro ya 2. Nubwo igitaramo cyari giteguye neza ariko kuba cyaratinze gutangira, ndetse gahunda zimwe na zimwe ntizihutishwe, byatumye abantu bagenda bitahira kugeza ubwo ku musozo Patient Bizimana yagiye kuririmba hasigaye abantu mbarwa muri stade nzima.
Patient Bizimana ni umuhanzi uririmba indirimbo zahimbiwe Imana. Yamenyakanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Menye neza’. Ubwo igitaramo Gospel Flava 2 cyaganaga ku musozo , abantu basaga nk’abashize muri Petit Stade ari naho iki gitaramo cyari cyabereye, kuburyo yashoboraga no kutaririmba kuko mugenzi we Aime Uwimana atigeze aririmba kandi yari yageze ahabereye igitaramo nubwo tutabashije kumenya impamvu yabiteye .
Kanda hano urebe uko igitaramo cya Gospel Flava 2 cyagenze
Aba nibo bantu Patient Bizimana yaririmbiye ubwo igitaramo cyendaga gusozwa
Nubwo abantu bari bake ntibyaciye intege Patient Bizimana
Nkuko uyu muhanzi yabisobanuriye inyarwanda.com ubwo twashakaga kumenya impamvu yatumye yiyemeza kwitanga akaririmbira abantu bake bari basigaye, Patient yavuze ko kuririmba kwe kudashingira ku mubare w’abantu ahubwo ko gushingara ku gutanga ubutumwa bwiza bw’uwo yamenya kandi agomba guhamya.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO UBWO BUNTU YA PATIENT BIZIMANA
Patient ati "Menye neza"
Patient ati”Impamvu naririmbye ni uko kuririmba kwanjye bidashingiye ku mubare w’abantu niyo yaba ari umwe ariko nkamubwira ubutumwa bwa Kristo Yesu namenye bimpa amahoro n’umunezero. Intego yanjye ya mbere ni ukwamamaza Kristo niyo ntego nyamukuru.”
Gusa nubwo Patient avuga ko umubare w’abantu wose uko waba ungana bitamubuza kuririmba, avuga ko kuririmbira abantu benshi aribyo bifasha cyane kurusha uko waririmbira abantu mbarwa.
Ati”Itandukaniro riri ku rwego rw’umuhanzi. Iyo abantu ari benshi biragufasha kuko wumva ugize imbaraga(motivé) cyane nk’umuhanzi. Naho abantu bakeya biterwa na scene. Hari aho ujya kuririmba witeguye benshi , iyo usanze ari bakeya mu bitekerezo byawe wari witeguye benshi urabikora ariko si nkuko waririmba ahri abantu benshi.”
Reba hano amashusho y’indirimbo 'N’ushimwe ' ya Patient Bizimana yakoranye na Dudu w’I Burundi
Nkuko Patient yakomeje abidutanagariza kuri ubu ikimuraje ishinga ni igitaramo cyo kuramya Imana ari gutegurira abakunzi b’Indirimbo zaririmbiwe Imana. Iki gitaramo kikazabera muri Serena Hotel mu kwezi kwa Werurwe, irariki ikazayitangaza mu minsi ya vuba. Patient kandi arateganya kugeza ku bakunda kuramya indirimbo amashusho y’indirimbo ‘Ubwo buntu ‘ mu minsi ya vuba. Aya mashusho akaba ari kuyatinganyirizwa na Producer Saleh, umwe mu bamaze kugira uburambe muri aka kazi no gukora amashusho afite ireme.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO