RFL
Kigali

USA: GNL Zamba wakoranye indirimbo na Jody Phibi yarushinganye n’umunyamuziki Miriam -AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/10/2018 14:03
0


Umuraperi w’Umunya-Uganda Ernest Nsimbi [GNL Zamba] wakoranye indirimbo n’umuhanzi w’Umunyarwanda Jody Phibi yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukunzi we Mariam Tamar bamaranye igihe mu rukundo.



GNL Zamba n’umukunzi we bafite indirimbo bakoranye. Uyu muraperi amaze imyaka mike avuye muri Uganda yinjira mu bijyanye no gukina filime. Ugbliz yanditse ko uyu mukunzi we Miriam ari mu mpamvu zatumye Zamba amusanga muri USA bakabana.

Uyu muraperi arabarizwa muri USA ari naho abana n’umukunzi we, bakoze ubukwe ku wa 16 Ukwakira, 2018. Miriam yanditse kuri instagram agira ati “ Urukundo rwanjye, ni wowe mugabo wanjye. Urugendo rurakomeje kandi nshimishijwe no kuba uhora iruhande rwanjye.”

Jody Phibi ubwo yari muri Uganda mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Kaleke Kasome'/ifoto:Internet

GNL Zamba, muri 2014 yahuriye mu mushinga w’indirimbo n’Umunyarwandakazi Jody Phibi, indirimbo bise ‘Kaleke Kasome’. Iyi ndirimbo kandi inumvikanamo amajwi y’abahanzi Ray Signature na Moris Hassa bose bo muri Uganda. Iyi ndirimbo yakozwe igamije kwigisha urubyiruko kwirinda kwishora mu ngeso mbi.

AMAFOTO:

GNL Zamba and Miriam Tamar Wedding

GNL Zamba and Miriam Tamar Wedding

GNL Zamba and Miriam Tamar Wedding

GNL Zamba and Miriam Tamar Wedding

gn

amba

zamba gnl xamba

 

REBA HANO INDIRIMBO 'KALEKE KASOME' GNL YAHURIYEMO NA JODY PHIBI

AMAFOTO: UGBLIZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND