Umuraperi w’Umunya-Uganda Ernest Nsimbi [GNL Zamba] wakoranye indirimbo n’umuhanzi w’Umunyarwanda Jody Phibi yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukunzi we Mariam Tamar bamaranye igihe mu rukundo.
GNL Zamba n’umukunzi we bafite indirimbo bakoranye. Uyu muraperi amaze imyaka mike avuye muri Uganda yinjira mu bijyanye no gukina filime. Ugbliz yanditse ko uyu mukunzi we Miriam ari mu mpamvu zatumye Zamba amusanga muri USA bakabana.
Uyu muraperi arabarizwa muri USA ari naho abana n’umukunzi we, bakoze ubukwe ku wa 16 Ukwakira, 2018. Miriam yanditse kuri instagram agira ati “ Urukundo rwanjye, ni wowe mugabo wanjye. Urugendo rurakomeje kandi nshimishijwe no kuba uhora iruhande rwanjye.”
Jody Phibi ubwo yari muri Uganda mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Kaleke Kasome'/ifoto:Internet
GNL Zamba, muri 2014 yahuriye mu mushinga w’indirimbo n’Umunyarwandakazi Jody Phibi, indirimbo bise ‘Kaleke Kasome’. Iyi ndirimbo kandi inumvikanamo amajwi y’abahanzi Ray Signature na Moris Hassa bose bo muri Uganda. Iyi ndirimbo yakozwe igamije kwigisha urubyiruko kwirinda kwishora mu ngeso mbi.
AMAFOTO:
REBA HANO INDIRIMBO 'KALEKE KASOME' GNL YAHURIYEMO NA JODY PHIBI
AMAFOTO: UGBLIZ
TANGA IGITECYEREZO