RFL
Kigali

Glen Weiss amaze guhabwa igihembo cya Emmy Awards yifashishije impeta se yambitse nyina asaba Jan kumubera umugore

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/09/2018 14:47
0


Mu itangwa ry’ibihembo bya Emmy Awards nk’uko twabibabwiye ku munsi w’ejo kamwe mu dushya twabayemo tutazigera tunibagirana na gato, ni ak’umusore wateye ivi agasaba umukunzi we kumubera umugore mu buryo butangaje cyane.



Buri muntu wajyaga kwakira igihembo yahabwaga umwanya muto wo kugira icyo avuga kimuri ku mutima. Glen Weiss watsindiye kuba umuyobozi mwiza w’ibyatsindiye ibihembo bya Oscars byinshi, akigera imbere amaze guhabwa igihembo cye cya Emmy yagize icyo avuga ashimira abantu b’ingeri zitandukanye. Uyu musore kandi yongeye kuvuga ko umuntu wari kwishimira iki gihembo by’agahebuzo yari kuba nyina umubyara ariko bibayeho ko yakira igihembo hashize ibyumweru bibiri nyina yitabye Imana ariko ahamya ko aho ari hose amwishimiye kandi amunezerewe.

Glen Weiss bakimuhamagara ko yatsinze, aho yari yicaranye n’umukobwa bakundana ari we Jan Syendsen, barabanje barasomana maze arahaguruka ajya imbere kwakira igihembo cye. Amaze kugifata yahise avuga ngo “Murakoze! Ku bakobwa banjye bombi, ndabakunda cyane kuruta uko mwigeze kubimenya. Ndashimira cyane abamfashije kubona iki gihembo, inshuti n’abavandimwe ntarondora. Nishimiye cyane kuba ndi aha, ariko byari kuryoha cyane iyo umuntu wari kwishimira ibi byose kurusha abandi aba ari hano; uwo ni mama wanjye ariko yitabye Imana mu byumweru bibiri bishize. Igice cy’umutima wanjye kirashengutse, ntikizanasanwa gusa aruhukiye aheza kuko yahoraga yizera akazuba kanjye.”

Uyu musore umaze gutwara Emmy Awards 14 yakomereje ku ijambo rikomeye agira ati “Akazuba kanjye Mama yahoraga yizera ni umukobwa w’inshuti yanjye, Jan…Jan uri izuba rirashe ku buzima bwanjye kandi mama yambwiraga ukuri iteka yambwiraga kutazareka akazuba kanjye ngo kancike. Ujya wibaza impamvu ntakunda kukwita umukunzi wanjye? Ni uko nshaka kujya nkwita umugore wanjye!” Abantu bose bahise basakuza cyane, Jan aho ari avuza induru abura amahoro kwihangana biramunanira maze abantu bose bahagurutse nawe baramuhagurutsa ahita yikiriza akoresheje umutwe.

Glen yahamije ko umugore w'ubuzima bwe ari Jan

Jan yahise asanga Glen imbere aho yari ahagaze ariko Glen akomeza ijambo rye avuga ko atarasaba icyo ashaka gusaba. Akimugera imbere, Glen atanga cya gihembo ngo bakimufashe maze azamura impeta afashe ikiganza cya Jan wari ufite igihunga kinshi agira ati:

Iyi ni impeta data yambitse mama mu myaka 67 ishize. Ku bavandimwe banjye, ntabwo nigeze nyiba papa arabizi ko nyifite (mu buryo bwasekeje abantu bose maze Jan ahita amubwira ko amukunda) Jan nshaka kukwambika iyi mpeta ku rutoki nk’urwo mama yari ayambayeho mu maso y’abari aha bose n’imbere ya mama uri kuturebera ahirengeye nonaha. Ese uzemera kumbera umugore?

Yifashishije impeta Se yambitse nyina, Glen yasabye Jan kumubera umugore


Ibyo gusaba ko amubera umugore yabivuze yagejeje ivi hasi Jan nawe yikiriza akoresheje umutwe n’amarira menshi amuhagurutsa, bagasomana abantu bose bishimye, babakomera amashyi ndetse bamwe mu bitabiriye ibi birori bari barize cyane kubera amarangamutima. Muri iryo joro, umwe mu byamamare, Rhys ubwo yabiganiragaho iby’uru rukundo uko umukunzi we yabyakira amusabye kumubera umugore muri ubu buryo yasekeje benshi ababwiye uko yamwongoreye ati “Uramutse unsabye kukubera umugore ukoresheje ubu buryo, nagukubita urushyi rugufunga umunwa!"

Glen na Jan bemeranyije kubana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND