Nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi, Jose Chameleone yasabye abanyarwanda kugirirana urukundo hagati yabo ndetse bakizera Imana kugira ngo hatazongera kubaho Jenoside aho umuntu yamburaga ubuzima mugenzi we kandi atarabumuhaye.
Ku itariki 26 Kamena 2015 nibwo Jose Chameleone yaje mu Rwanda aje gukora ibitaramo binyuranye yari yatumiwemo na Radiyo ya Royal FM. Mbere gato y’uko akora ibi bitaramo, yabanje gusura urwibutso rwa Gisozi rushyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ku isaha ya saa cyenda n’iminota icyenda z’umugoroba nibwo uyu muhanzi yari ageze ku rwibutso rwa Gisozi. We n’abari bamuherekeje babanje gusobanurirwa amateka urwanda rwanyuzemo muri Jenoside ndetse berekwa filime ngufi igaruka kuri aya mateka. Chameleone na bagenzi be bazengurukijwe ibice byose bigize urwibutso ari nako basobanurirwa amateka anyuranye. Chameleone wabonaga afite inyota ikomeye yo kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko byagaragaraga ko hari bike azimo.
Chameleone na bagenzi be bari bazanye mu Rwanda bageze ku rwibutso rwa Gisozi
Gusura urwibutso rwa Gisozi ku nshuro ya mbere byatumye asobanukirwa byinshi yagiye yumva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nyuma yo kuzengurutswa urwibutso rwose, uyu muhanzi yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari ibintu bibaje ndetse ko atiyumvisha uburyo abantu bishe bagenzi babo kandi bahuriye kuri byose.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru Chameleone yashimye ko Abanyarwanda bari gusigasira amateka y’ibyabaye mu rwego rwo kubaka ameza y’igihe kizaza. Yagize ati “Nishimiye kuba ndi umwe mu banyafurika babashije gusura urwibutso rwa Gisozi. Nishimiye ko Abanyarwanda bari gusigasira amateka y’ibyabaye mu rwego rwo kubaka ejo hazaza heza. Abasoma bibiriya basoma igitabo cy’itangiriro, hagaragaza ko ubuzima ari impano Imana yahaye abantu, dukwiye kugirirana urukundo hagati yacu, mu rwego rwo kwirinda ko hazongera kubaho ibintu nk’ibi aho bigera umuntu yambura undi ubuzima yahawe n’Imana. Ikindi kandi ndashishikariza abanyarwanda kuba mu Mana cyane.”
MU MAFOTO:UBURYO JOSE CHAMELEONE YASUYE URWIBUTSO RWA GISOZI
Basobanurirwa muri make amateka y'urwibutso rwa Gisozi n'impamvu rwubatswe
Chameleone ashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Asobanurira umujyanama we ko ubwo abadage bazaga mu Rwanda aribwo ibintu byahindutse
Ntacyamucikaga atacyitegereje
Ntiyuyumvishaga uburyo abantu bahuriye kuribyose baje kuvuga ko atari bamwe
Yasinye mu gitabo cy'uko yasuye urwibutso rwa Gisozi
TANGA IGITECYEREZO