RFL
Kigali

Gisa akomeje imihigo yo kugaragariza abanyarwanda ko ari umuhanzi ushoboye kandi utazateshuka

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:12/02/2016 14:15
1


Umuhanzi Gisa cy’Inganzo, akomeje gukorana imbaraga zidasanzwe ari nako ashyira hanze ibihangano byinshi agamije kugerageza kugarura igihe yataye mu minsi ishize, uyu mwaka wa 2016 akaba yifuza ko wazamubera igihe cy’umusaruro ufatika mu muziki we asigaye akora ubutaruhuka.



Kuva uyu mwaka wa 2016 watangira, umuhanzi Gisa cy’Inganzo amaze gushyira hanze indirimbo eshatu, zirimo indirimbo ye nshya yitwa “Rwema”. Ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo nshya ari kumwe n’umujyanama we Eliel Sando usigaye amufasha byinshi muri muzika no mu buzima bwe bwa buri munsi, batangarije Inyarwanda.com ko kuba arimo gukora cyane ataruhuka abiterwa n’uko hari igihe kirekire yataye mu minsi ishize ntakore uko byari bikwiye, ubu akaba ashaka kwiyereka abanyarwanda bakamushyigikira babanje kubona ko ashoboye.

Gisa

Uretse izi ndirimbo amaze gushyira hanze, amashusho yazo nayo arimo gutunganywa ariko gutinda kwayo byatewe n’uko yabanje kwitonderwa ngo azasohoke ari ku rwego rushimishije, gusa mu minsi ya vuba umusaruro wabyo nawo ukaba uzagaragara nk’uko uyu muhanzi n’umujyanama we babihamirije umunyamakuru wa Inyarwanda.com.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "RWEMA"   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Paul8 years ago
    Gisa ntusanzwe uri umuhanga cyane Imana yaguhaye itarano nuko uri wagiye upfusha ubusa itarano Imana yaguhaye ariko komerezaho turagushyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND