RFL
Kigali

Girl friends yateye ishoti ibyo kujya mu mashusho y'abandi, bagaragara mu mashusho y'indirimbo yabo ya mbere 'Ninjye nawe'

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/12/2014 17:00
3


Fat na Diva ni abakobwa babiri bari basanzwe bamenyerewe cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda batandukanye muri iyi minsi.Kuri ubu aba bakobwa bakaba bamaze gutera indi ntambwe babasha nabo gukorana indirimbo yabo ya mbere igaragaza itsinda ryabo rishya bise ‘Girl friends’.



Ninjye nawe niyo ndirimbo ya mbere aba bahanzi bashyize hanze, aho bayifatanijemo n’umuraperi Fireman, ndetse bakaba banamaze gushyira ahagaragara amashusho yayo nyuma y’icyumweru kimwe gusa bayisohoye.

Mu kiganiro na Diva, umwe mu bakobwa babiri bagize iri tsinda yagize ati “ Ubu turi itsinda rishya ryitwa Girl friends, intego  ni uguteza imbere umuziki nyarwanda, amagroupe aririmba y’abakobwa ntabwo araba menshi ariko twe tuje tuje.Muri video zacu hagomba kugaragaramo imbyino zidasanzwe, ni indirimbo zacu zigatanga ubutumwa.”

girl Friends

Diva na Fat bagize itsinda rya Girl friends

Umunyana Divine winjiye mu muziki akoresha izina rya Diva na Isugi Fatina wahisemo gukoresha izina rya Fat bakaba bemeza ko bamaze kunoza umugambi wo guhagarika kugaragara mu mashusho ya bandi bahanzi ahubwo bakaba bagiye kwigaragaza cyane bashyize hamwe nk’abahanzi bahanga ibihangano byabo bakanabyitaho.

Reba amashusho y'indirimbo Ninjye nawe

Aba bakobwa bari basanzwe bazwi cyane mu mashusho y’indirimbo zitandukanye harimo na zimwe zagiye zivugisha abantu cyane bijyanye n’imyitwarire yabo muri ayo mashusho, aha twavuga nk’indirimbo ‘Mu gitanda’. Ese nyuma yo kureba iyi ndirimbo yabo ya mbere urabona uru rugendo rushya batangiye ruzabahira?

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • siboniyo claude9 years ago
    Ibintu bishimisjije gitera imbere kwa babako bwa imana ibafashe nge bose mbasa bite imigisha ku mana bakomereze aho
  • 9 years ago
    wwww nitwa nataly aba bakobwa ndabishimiye cyane gusa imana izabafashe natwe tubarinyuma pe.
  • 9 years ago
    incwi aba bakobwa nibeza pe jye nababwira ngo courage kd imana ibafashe mbifurije kuzatera imbere. ni danny





Inyarwanda BACKGROUND