RFL
Kigali

TWAHASUYE:Impumeko y'abanya Gicumbi mbere y'uko bakira PGGSS8, dore umuhanzi baha amahirwe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2018 21:23
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 25/05/2018 Inyarwanda.com yasuye Akarere ka Gicumbi. Ni muri gahunda yo kureba uko imyiteguro ihagaze muri aka karere kagomba kwakira igitaramo cya mbere cy'irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya 8.



Primus Guma Guma Super Star; igihangano cya Rwanda East Africa Promoters mu ishusho yo guteza imbere muzika Nyarwanda(nubwo hari abatabyemera). Ni ku nshuro ya munani iri rushanwa rikunzwe cyane mu gihugu riba, muri uyu mwaka ibitaramo bigiye gutangirira mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyarugu.

Gicumbi, akarere karangwa n’imisozi n’imirambi kizihiye ubuherere bw’imbeho icengera mu magufwa, n’abayobozi bakubwira ko bamenyereye. Abaturage bo bavuga ko ikirere cyabo gituma bakura amaboko mu mufuka bagakora. Aka karere ni ko katoranyijwe nk'akagomba kwakira igitaramo cya mbere cya PGGSS8 giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018.

Guma Guma

Ku isaha ya saa yine, ibicurangisho byari byamaze gutegurwa

Abamotari n’abanyonzi bakubwira ko Sitade ya Gicumbi izaberaho iri rushanwa, iyo abafana n’abakunzi bagiye kureba umupira n’ibindi birori bibahuriza hamwe ari benshi bashobora kugera mu bihumbi bitatu, ngo hari n’igihe barenga bamwe bagataha batarebye icyabajyanye.

Abaturiye sitade ya Gicumbi bo bavuga ko Primus Guma Guma Super Star ari cyo gitaramo gikomeye kihabera gihuriza hamwe urubyiruko n’abakuze mu ngeri zitandukanye bagacinya akadiho basabanira kuri Primus gahuza miryango, ubwitabire ngo bugera mu bihumbi n’ibihumbi; ibintu bahuza n’umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe urubyiruko.

Abanyeshuri b’i Gicumbi biga mu mashuri yisumbuye twahuye bava ku masomo batubwiye ko Bruce Melody uyu mwaka agomba gutwara Primus Guma Guma Super Star ya 8 (PGGSS8). Abanyonzi bo bavuga ko uzatwara Guma Guma yamaze kumenyakana ahubwo ko igisigaye ari umunsi ngo ashyikirizwe igikombe.

Alexis ucuruza muri Bwiza Bar yatubwiye ko hashize iminsi Bralirwa ibagejejeho Primus ifite imifuniko izifashishwa mu gutora umuhanzi baha amahirwe muri PGGSS8. Yavuze ko nawe abona uyu mwaka wa 2018 Guma Guma ikwiye Bruce Melody umaze guhatana muri iri rushanwa igihe kinini. Yagize ati  “Abantu ntabwo baratangira gutombora neza…Twishimiye Guma Guma, turitegura kujya gushyigikira abahanzi bacu. Bruce Melody ndabona uyu mwaka azayitwara.”

Primus Guma Guma Super Star

Imyiteguro igeze kure, inzoga zamaze kuhagera

Rwirangira Umukozi w’Akarere Ushinzwe Urubyiruko n’Umuco na Siporo yatubwiye ko bishimira imikoranire myiza bafitanye na Bralirwa, uruganda rumaze imyaka myinshi rwenga inzoga z’amako atandukanye. Avuga ko Guma Guma ari igikorwa cyiza gihuriza hamwe urubyiruko mu gihe kimwe kandi ko babibona mu ishusho y’imyidagaduro imaze kugera ku ntera ikomeye. Yagize ati:

Iri rushanwa rya Primus Guma Guma, Bralirwa iritegura yaje kutureba mu buryo bw’imikoranire dusanganywe. Yatubwiye ko igiye gutangirira mu karere ka Gicumbi, twumvise ari ikintu gikomeye cyane ko ari kimwe mu bikorwa bidufasha gukangura urubyiruko.

Kugeza ubu Primus zirimo kwifashishwa mu gutora abahanzi zamaze kugera i Gicumbi aho imwe igura amafaranga 800 Frw. Ucuruza mu kabari ka Bwiza Bar yatubwiye ko biteguye gukomeza gutanga serivisi nziza muri iki gihe iri rushanwa riri kuba ndetse na nyuma yaho bakazakomeza gutanga serivisi nziza.

Guma Guma yatangiye

Primus yagarutse

Guma Guma yaragurtse

 ku nshuro ya munani

irushanwa rikomeye

Ku marembo ya Sitade Gicumbi

umujyi wa Gicumbi

Umujyi wa Gicumbi, benshi biteguye kwitabira iki gitaramo ngaruka mwaka

Sitade ya Gicumbi

ryatangiye

Primus zo gutora abahanzi zahageze

batangiye gutora

amarushanwa yatangiye

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE N'ABANYA GICUMBI

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com

VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire5 years ago
    Ibyo byo uyu mwaka ntibazazanemo amanyanga ngo bongere kunyanganya Bruce Melody.





Inyarwanda BACKGROUND