RFL
Kigali

Ghana: Umuraperi Sarkodie yahishuye ikintu kimutera ubwoba kurusha ibindi byose

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/09/2018 17:11
0


Abantu benshi bakunze kwihagararaho bagahisha ibyo batinya kubera impamvu zabo bwite ariko umuraperi wo muri Ghana, Sarkodie we yivuye inyuma avuga ikintu atinya kurusha ibindi.



Sarkodie ni umuhanzi wo muri Ghana amazina ye asanzwe akaba ari Michael Owusu Addo, ni umwe mu baraperi bakomeye cyane muri icyo gihugu dore ko amaze kubaka amateka atanyeganyezwa mu ruhando rwa muzika ya Ghana.

Sarkodie umwe mu baraperi bakomeye cyane muri Ghana

Ubwo yari mu kiganiro n’imwe mu maradiyo akorera muri Ghana yitwa Hitz FM yabajijwe ikintu atinya cyane kurusha ibindi asubiza rwose adatezwe ibintu byatumye bamwe mu bafana be bamwita imana yigendera ku butaka. Muri iyi minsi, Sarkodie ari kuzenguruka ibitangazamakuru avuga ku mishinga ye y'umuziki.

Ubwo yageraga kuri Hitz FM mu kiganiro cya Daybreak Hitz yaganiriye na Andy Dosty ukora iki kiganiro, amubaza iki kibazo: “Sarkodie, watubwira ku bintu bigutsinda cyane, ibyo utinya cyane n’ibikubabaza?” Mu gusubiza ntiyatinze na gato, yahise avuga ko ikimutera ubwoba ari ukubona umuryango we usenyutse.

Igitera ubwoba Sarkodie ni ukubona uyu muryango we usenyuka (Umwana we n'umugore we)

Uyu muraperi aherutsa kwiyegurira uwo bakundanye igihe kirekire, Tracy Sarkcess ubu babana nk’umugore n’umugabo ndetse banafitanye umwana. Birumvikana rero ko ubwoba bwe bufite ishingiro rwose. Muri icyo kiganiro kandi yavuze ku myakirirwe y’abahanzi bo muri Ghana mu gihugu cya Nigeria anatanga inama ku buryo bwiza bwiza bwafatwa nk’igisubizo mu kwirinda ko kwakirwa nabi kw’abahanzi bo muri Ghana byazasubira kubaho ukundi muri Nigeria.

Sarkodie aherutse gukora ubukwe na Tracy Sarkcess






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND