Muri iyi minsi umuziki ni kimwe mu bintu abashoramari bakomeje kwishoramo bashakisha uburyo bazamura impano mu muziki ariko bakanunguka. Kuri ubu mu Gatsata hamaze gufungurwa studio nshya yafunguwe mu rwego rwo gufasha abahanzi bakiri bashya kuzamura impano nshya muri muzika y'u Rwanda.
Iyi studio nshya yafunguwe mu Gatsata yitwa 'ABC Records ikaba ari studio nshya ije kureba kuzamura impano nshya muri muzika y'u Rwanda. Iyi studio ku ikubitiro yahise itangirana n'umuhanzi mushya witwa 'Civo' washyize hanze indirimbo ye nshya yitwa 'Oye mana' yakoranye na Producer Admin ari nawe uzajya akorera muri iyi studio nshya yatangijwe mu Gatsata.
ABC Records yashinzwe n'umubyeyi witwa Muhayimpundu Primitive uzwi nka Primi kuri ubu wamaze kwinjiza umuhanzi Civo muri iyi studio. Uyu muhanzi bagiye gutangira gukorera muzika muri ABC Records kuri ubu yifatanyije na Producer we aho bagiye kujya bakorana bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya iyi ikaba iya mbere uyu muhanzi aririmbyemo ikaba n'iya mbere isohokeye muri iyi studio ndetse ikaba yasohokanye namashusho yayo.
Civo umuhanzi mushya ugiye gufashwa na ABC Records
Nk'uko twabitangarijwe n'ubuyobozi bw'iyi studi ngo iyi studio izakomeza kwakira n'abandi bahanzi gusa ngo bizajya biterwa n'abo babonanye impano ariko nanone hanarebwe ku bushobozi bwo kubafasha kuko nubwo bifuza gufasha impano nshya mu muziki w'u Rwanda banifuza kuzifasha kuzamuka bityo bikabasaba gufata bake babasha gufasha byoroshye.
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA ADMIN PRO NA CIVO
TANGA IGITECYEREZO