RFL
Kigali

GATSATA: Hafunguwe studio nshya 'ABC Records 'igamije gufasha impano nshya muri muzika y'u Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/08/2018 12:17
4


Muri iyi minsi umuziki ni kimwe mu bintu abashoramari bakomeje kwishoramo bashakisha uburyo bazamura impano mu muziki ariko bakanunguka. Kuri ubu mu Gatsata hamaze gufungurwa studio nshya yafunguwe mu rwego rwo gufasha abahanzi bakiri bashya kuzamura impano nshya muri muzika y'u Rwanda.



Iyi studio nshya yafunguwe mu Gatsata yitwa 'ABC Records ikaba ari studio nshya ije kureba kuzamura impano nshya muri muzika y'u Rwanda. Iyi studio ku ikubitiro yahise itangirana n'umuhanzi mushya witwa 'Civo' washyize hanze indirimbo ye nshya yitwa 'Oye mana' yakoranye na Producer Admin ari nawe uzajya akorera muri iyi studio nshya yatangijwe mu Gatsata.

ABC Records yashinzwe n'umubyeyi witwa Muhayimpundu Primitive uzwi nka Primi kuri ubu wamaze kwinjiza umuhanzi Civo muri iyi studio. Uyu muhanzi bagiye gutangira gukorera muzika muri ABC Records kuri ubu yifatanyije na Producer we aho bagiye kujya bakorana bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya iyi ikaba iya mbere uyu muhanzi aririmbyemo ikaba n'iya mbere isohokeye muri iyi studio ndetse ikaba yasohokanye namashusho yayo.

CivoCivo umuhanzi mushya ugiye gufashwa na ABC Records

Nk'uko twabitangarijwe n'ubuyobozi bw'iyi studi ngo iyi studio izakomeza kwakira n'abandi bahanzi gusa ngo bizajya biterwa n'abo babonanye impano ariko nanone hanarebwe ku bushobozi bwo kubafasha kuko nubwo bifuza gufasha impano nshya mu muziki w'u Rwanda banifuza kuzifasha kuzamuka bityo bikabasaba gufata bake babasha gufasha byoroshye.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA ADMIN PRO NA CIVO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wison 5 years ago
    Civo ndumva ashoboye kbsa ni akomereze aho.
  • Wison 5 years ago
    Civo ndumva ashoboye kbsa ni akomereze aho.
  • isaro carine5 years ago
    nibakomereze aho turumva bashoboye bagere no mu byaro kdi Imana ibashyigikire cyaneee. congus Brooklyn crge vrmnt
  • Christar5 years ago
    Oye oye kbx ,iziye igihe KBC ,admin courage turabashyigikiye.





Inyarwanda BACKGROUND