Nkuko n'ahandi byagenze mu karere ka Gasabo abaturage bari bateguriwe aho bagomba gukurikiranira ibiri kuva mu matora y’umukuru w’igihugu, ubwitabire bwari hejuru ku buryo abantu benshi iki gikorwa bagikurikiraniye hanze ya Petit Stade i Remera.
Ku isaha ya saa Mbili z’ijoro abantu bari batangiye gusubizwa iwabo nyuma yuko Petit Stade yari yakubise yuzuye abaturage bashakaga gukurikiranira hamwe uburyo ibiva mu ibarura ry’amajwi bihagaze, nyuma yuko Stade ikubise ikuzura, abashinzwe umutekano bahisemo kubuza abantu kongera kwinjiramo maze nabo bagerageza kubikurikiranira hanze ya Stade ariko batayiri kure.
REBA HANO UKO BABYINAGA KURI PETIT SITADE AMAHORO
Umurindi w’aba baturage wumvikanye kuva bakigera muri stade kugeza mu ma saa munani dore ko bo batigeze batuma n’amajwi barangiza kuyatangaza dore ko ubwo bamaraga gutangaza ibyavuye mu turere dutatu twa mbere stade yose yahagurutse igatangira kubyina intsinzi igitaramo kigahita cyanzika.
REBA AMAFOTO:
Iyi Band niyo yagombaga gucurangira abitabiriye uyu muhangoStade yuzuye kareByari ubukwe mu bundiUyu yahise akora umushinga mushikake zibona isokoHanze abantu bari babuze uko binjiraNi gutya stade yari yuzuyeBahisemo kutajya kure ya stadeBari bakurikiye uyu muhangobakurikiranye uyu muhango umutuzo wari woseBenshi batashye bazi neza Basile Uwimana umunyamakuru wabasomeye mu mibare uko byifashe mu turere tunyuranyeIbyavuye mu turere dutatu byari bihagije ngo bahite batangira kwibyinira intsinziIngeri zose z'abatuye Gasabo bari baje kubyina intsinzi
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO