RFL
Kigali

Ganza yasohoye indirimbo ‘Kalimpinya’ yanditse agendeye ku buranga bwa Miss Queen Kalimpinya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2018 13:19
6


Ganza, ni umuhanzi w’umuhanga bikomezwa n’ijwi rye n’amagambo akoresha mu ndirimbo ze. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Kalimpinya’ avuga ko yayanditse agendeye ku bwiza bwa Nyampinga Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2017.



Kalimpinya Queen wakomotseho iyi ndirimbo ya Ganza, ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 aza kwegukana ikamba ry’igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2017. Yari umwe mu bakobwa bafite umuriri w’abafana ndetse benshi ntibanatinyaga kuvuga ko azegukana ikamba, gusa byarangiye ryambitswe Iradukunda Elsa.

Résultat de recherche d'images pour "Get images of Miss Kalimpinya"

Ubwiza bwa Miss Kalimpinya Queen bwashingiweho mu ndirimbo 'Kalimpinya' ya Ganza

Aganira na Inyarwanda.com, Ganza w’imyaka 25 y’amavuko yeruye ko iyi ndirimbo ‘Kalimpinya’ yashyize hanze yayanditse ashingiye ku bwiza bw’umukobwa witwa Kalimpinya Queen wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017. Gusa, avuga ko n’ubwo yanditse iyi ndirimbo atarahura n’uyu mukobwa.

Yagize ati “ Kalimpinya’ ifite aho ihuriye na Miss Kalimpinya. Siwe naririmbye ahubwo n’uko ubwiza bwe ari ryo shingiro ryo kwandika iyi ndirimbo.” Yungamo ati “Miss Kalimpinya sindahura nawe.” Abajijwe icyo yabwira Miss Kalimpinya baramutse bahuye, yasubije agira ati “Namureba mu maso nkamubwira ko ari mwiza.”

Ganza kandi yavuze ko agiye gukomeza gukora umuziki adahagaze, agakora indirimbo nyinshi (amajwi n'amashusho) akongeraho n’ibitaramo bihoraho. Iyi ndirimbo nshya yise ‘Kalimpinya’ amajwi yayo (Audio) yakozwe na Pappito mu gihe amashusho yayo yakozwe na Moussa.

Uyu musore Ganza yamenyekanye mu cyane mu ndirimbo ‘Cana Radio’ yacuranzwe kuri Radio, mu tubari no mu tubyiniro, yakoze kandi indirimbo ‘Mabuja’, ‘Nzaza’, ‘Biransetsa’ n’izindi zatumye uyu musore agishikamye mu muziki.

Résultat de recherche d'images pour "Get images of Miss Kalimpinya"

Uyu mukobwa yahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017

Ganza

Ganza avuga ko yanditse iyi ndirimbo 'Kalimpinya' ashingiye ku bwiza bwa Miss Kalimpinya Queenkalimpinya

REBA HANO 'KALIMPINYA' YA GANZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • N5 years ago
    Indirimbo mbi kurwego rwisi
  • Pia5 years ago
    Hhhh gushaka hit biragwira yego kalimpinya ni mwiza ariko wariwarabuze aho umenera none ubonye iturufu hhhh
  • bhsdj5 years ago
    ikibwa gusa,ntimugakunde amajipo atera umwaku mn
  • akiki5 years ago
    kalimpinya se abyina yambaye ubusa
  • Kaze5 years ago
    Isyiii....ububwa gusa! Dore nibi bidutera kwanga music nyarwanda nabahanzi kubera ibyobaririmba bidafite epfo na ruguru
  • bonny 5 years ago
    Ishyari we. Aha hahahahahahahaah mwaretse kuyikunda se yabibahatiye. Ganza numuhanga ntimukagire ishyari. Ubwo message mukura muzindi ndirimbo nizihe. Ikinya se. Urupfu se. Hero se. No you no life se. Muraho namashyari gusa.





Inyarwanda BACKGROUND