Ganza, ni umuhanzi w’umuhanga bikomezwa n’ijwi rye n’amagambo akoresha mu ndirimbo ze. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Kalimpinya’ avuga ko yayanditse agendeye ku bwiza bwa Nyampinga Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2017.
Kalimpinya Queen wakomotseho iyi ndirimbo ya Ganza, ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 aza kwegukana ikamba ry’igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2017. Yari umwe mu bakobwa bafite umuriri w’abafana ndetse benshi ntibanatinyaga kuvuga ko azegukana ikamba, gusa byarangiye ryambitswe Iradukunda Elsa.
Ubwiza bwa Miss Kalimpinya Queen bwashingiweho mu ndirimbo 'Kalimpinya' ya Ganza
Aganira na Inyarwanda.com, Ganza w’imyaka 25 y’amavuko yeruye ko iyi ndirimbo ‘Kalimpinya’ yashyize hanze yayanditse ashingiye ku bwiza bw’umukobwa witwa Kalimpinya Queen wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017. Gusa, avuga ko n’ubwo yanditse iyi ndirimbo atarahura n’uyu mukobwa.
Yagize ati “ Kalimpinya’ ifite aho ihuriye na Miss Kalimpinya. Siwe naririmbye ahubwo n’uko ubwiza bwe ari ryo shingiro ryo kwandika iyi ndirimbo.” Yungamo ati “Miss Kalimpinya sindahura nawe.” Abajijwe icyo yabwira Miss Kalimpinya baramutse bahuye, yasubije agira ati “Namureba mu maso nkamubwira ko ari mwiza.”
Ganza kandi yavuze ko agiye gukomeza gukora umuziki adahagaze, agakora indirimbo nyinshi (amajwi n'amashusho) akongeraho n’ibitaramo bihoraho. Iyi ndirimbo nshya yise ‘Kalimpinya’ amajwi yayo (Audio) yakozwe na Pappito mu gihe amashusho yayo yakozwe na Moussa.
Uyu musore Ganza yamenyekanye mu cyane mu ndirimbo ‘Cana Radio’ yacuranzwe kuri Radio, mu tubari no mu tubyiniro, yakoze kandi indirimbo ‘Mabuja’, ‘Nzaza’, ‘Biransetsa’ n’izindi zatumye uyu musore agishikamye mu muziki.
Uyu mukobwa yahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017
Ganza avuga ko yanditse iyi ndirimbo 'Kalimpinya' ashingiye ku bwiza bwa Miss Kalimpinya Queen
REBA HANO 'KALIMPINYA' YA GANZA
TANGA IGITECYEREZO