RFL
Kigali

Ganza umwe mu bakoze ku ndirimbo ‘Habibi’ ya The Ben uherutse gupfira muri Amerika yashyinguwe mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/03/2018 17:15
0


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko umwe mu basore b’abanyarwanda batunganyaga amashusho wabaga muri Amerika nyuma akaza gupfira muri icyo gihugu, yashyinguwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 8 Werurwe 2018 nyuma y’ukwezi kose apfuye aho byavugwaga ko yapfuye yiyahuye.



Ndayishimiye Innocent uzwi nka Ganza w’imyaka 25 y’amavuko yamenyekanye cyane mu minsi ishize ubwo yakoraga amashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi b’abanyarwanda harimo iyitwa ‘Merci’ ya Alpha Rwirangira, Habibi ya The Ben yakozeho afatanyije na Cedru umunyarwanda nawe utunganya amashusho y'abahanzi nyarwanda baba muri Amerika n’izindi zinyuranye yakozeho.  

Kuwa 02 Gashyantare 2018, ni bwo Ganza yapfiriye i Illinois muri Chicago ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bivugwa ko yaba yariyahuye ku bw’ibibazo yari afitanye n’umukunzi we. Nyuma y’urupfu rwe, hagiye hakusanywa inkunga kugira ngo umurambo we uzanwe gushyingurwa mu gihugu cy’u Rwanda, ibi bikaba byarafashe igihe kirenga ukwezi kumwe kose atarashyingurwa. Kuri uyu wa Kane Tariki ya 08 Werurwe 2018 ni bwo Ganza yashyinguwe ku Irimbi rya Rusosoro nyuma y’imihango inyuranye yo kumusezeraho bwa nyuma.

ganzaUbwo umubiri wa Ganza wasezerwagaho bwa nyumaganzaganzaganza

Abantu banyuranye bari bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma Ganza ndetse no kumuherekeza

AMAFOTO: SOCIAL MEDIA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND