RFL
Kigali

Gakwege Magic yashyize hanze amashusho y’indirimbo 'Turi bamwe'-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/09/2018 14:23
0


Umuhanzi Uwizeyimana Jerome wamenyekanye nka Gakwege Magic yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Turi bamwe” yasohotse kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Nzeli 2018.



Gakwege Magic avuga ko yatangiye umuziki muri 2007 akaba ari nabwo yakoze indirimbo ye ya mbere. Akomeza avuga ko mu ruhando rw’umuziki we amaze gukora indirimbo zigera kuri esheshatu zirimo; “Turi bamwe”, “Inyungu z’ibyuya”, “Inkingi twegamiye”,  “Akabenzi”,  “Umukunzi aragiye” ziyongera kuri iyi ndirimbo nshya yise “ Turi bamwe”..

Muri iyi ndirimbo ye nshya yumvikanamo ubutumwa bw’urukundo yumvikanisha ko abantu bose baremwe n’Imana imwe isumba byose, aba agira ati “Twese turi bamwe.Twaremwe n’Imana imwe. Tuvuka kuri sogokuruza umwe…”

REBA HANO "TURI BAMWE" BY GAKWEGE MAGIC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND