RFL
Kigali

Gakondo igarukanye ab’umuziki w’umwimerere barimo umukirigitananga Sophia Nzayisenga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2018 16:47
0


Abanyempano mu muziki gakondo bagiye gutaramira abanyarwanda n’abanyamahanga mu gitaramo gikomeye ngaruka kwezi gihurije hamwe abahanzi Sophia Nzayisenga, Mavenge Sudi, Alyn Sano, Ruti Joel ndetse na Angel&Pamela.



Ruti Joel uzatarama muri iki gitaramo ni mubyara w’umunyamuziki Jules Sentore; Angel&Pamela bo ni impanga. Mavenge Sudi uzatarama muri iki gitaramo arihaye mu ndirimbo nka ‘Kumunini’, ‘Gakoni k’abakobwa’, ‘Kirezi’, ‘Kantengwa’ n’izindi zatumye akomeza guhabwa icyubahiro mu bahanzi bo ha mbere.

Umuhanzikazi Alyn Sano we azwi mu ndirimbo nka ‘Naremewe Wowe’, ‘Witinda’, n’izindi. Sophia Nzayisenga, umugore wahiriwe n’amaboko ye byuzuzwa n’ijwi rye mu ndirimbo nka ‘Inganzwa’, n’izindi zatumye yegukana amashimwe, atumirwa ahari abanyacyubahiro batandukanye azenguruka amahanga abikesha inanga.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 20 Nyakanga 2018 kuri Impact Hub  Hotel iherereye mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kirangire saa yine z’ijoro.

Résultat de recherche d'images pour "Nzayisenga Sophia get images"

Sophia, inanga yamwambukije imigabane imwicaranya n'abakomeye

Ibitaramo bya Gakondo bigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’ikindi gitaramo gikomeye cyabaye mu kwezi gushize kwa Kanama. Moustapha uri mu bategura iki gitaramo yabwiye Inyarwanda.com ko mu byo basaba abafana harimo kuhagerera igihe bakareka imyumvire y’uko ibitaramo bitangira mu gicuku. Ati “ Icyo dusaba abafana ni ukubahiriza igihe no kuza gushyigikira umuziki gakondo. Ni cyo gihe cyo kugira ngo tuzamure umuziki.”

Yavuze ko bari gushakisha ahandi hantu bajya bakorera iki gitaramo hagutse, anavuga ko abazitabira iki gitaramo bazatungurwa n’undi muhanzi utarashyizwe kuri afishe uzabaririmbira. Ati “Tukagira n’undi muhanzi uri surprise ariko wo mu njyana itandukanye, ashobora kuba ari uwa poeme (w’imivugo n’ibisigo), cyangwa muziki y’ubu ng’ubu cyangwa ahandi… Ni mu rwego rwo kugira ngo dufate impu zombi.”

Yakomeje avuga ko bishimira intera nziza igitaramo cya mbere gakondo bakoze bagezeho, ngo yabaguriye amarembo babona ibyo gukosora n’ibyo kongeraho mu ntumbero yo gukomeza gushyira ku isoko umuziki gakondo.

Yavuze ko hari benshi mu bahanzi gakondo bagiye babahamagara babashimira uburyo batekereje kubahuriza hamwe, ibintu bavuga ko byatumye badacika intege. Ati “Abahanzi baririmba gakondo batubwira bati ‘kariya kantu ni keza, twari twarabuze aho turirimbira’, abo bafana bakatubwira bati ‘twari twarabuze aho dukura ibintu nk’ibi kabisa mugerageza bidahagarara.

Mu byatunguye abategura ibitaramo bya Gakondo basanze hafi 85% y’urubyiruko aribo bitabiriye iki gitaramo, ibintu avuga ko bishimiye ku rwego rwo hejuru ku buryo bazakomeza kubitegura ngarukakwezi kugira ngo abakunzi b’injyana ya Gakondo baticwa n’irungu.

Pamela

Angel na Pamela

Ruti Joel

Ruti Joel

mu kwezi gushize

Mu kwezi gushize [Kanama] byari ibicika

Alyn Sano

Alyn Sano

Résultat de recherche d'images pour "mavenge sudi get images"

Mavenge Sudi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND