Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018 ni bwo abahanzi bahatanira irushanwa rya PGGSS8 bajyaga mu karere ka Gakenke gususrutsa abakunzi babo banabibutsa uko gahunda zo gutora abahanzi zihagaze cyane ko abahanzi bose uko ari icumi bari muri PGGSS8 bari guhatanira Miliyoni 15 zizegukanwa n’uwatowe cyane.
Ibi bitaramo byiswe ‘Mini roadshows’ bitegurwa na Bralirwa ifatanyije na EAP mu rwego rwo gufasha abahanzi gukomeza kwiyamamaza mu baturage ngo babahe amajwi cyane ko uzatorwa cyane kurusha abandi azegukana miliyoni cumi n'eshanu mu gihe uwa mbere uzatorwa n'abagize akanama nkemurampaka we azegukana miliyoni 20. Muri iki gitaramo cya gatatu cyabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018 umwe mu bakobwa bari baje kwihera ijisho igitaramo yabyinishije Mc Buryohe ku buryo abafana bari aho bahavuye bishimiye bikomeye iyi nkumi yo kuri Base.
Ibi bitaramo bito bitegurirwa abahanzi bizakomereza Kimironko mu mujyi wa Kigali mu minsi iri imbere mu gihe ibitaramo binini nabyo birimbanyije dore ko muri bitanu byari biteganyijwe kuri ubu bitatu byarangiye hakaba hasigaye bibiri harimo ikizabera mu karere ka Rubavu ndetse no mu mujyi wa Kigali hazabera igitaramo cya nyuma.
TANGA IGITECYEREZO