Nyuma y’igihe kirenga umwaka Gahima Gabriel asabwe umuhanzikazi Aline Gahongayire ndetse akanamukwa nyuma bagasezerana kubana akaramata, Gahongayire yongeye gushimangira mu ruhame ko akunda bidasanzwe uyu mugabo we, ibi bikiyongera ku magambo akomeye yabwiwe ubwo habaga imihango yo gusaba no gukwa.
Tariki ya 1 Nzeri 2013 nibwo Gahima Gabriel yasabye Aline Gahongayire ahita anamukwa, nyuma baza gusezerana imbere y’Imana bambikana impeta y’urudashira tariki 20 Ukuboza 2013, muri ubu bukwe bw’igitangaza aba bombi bakaba barakomeje kubwirana amagambo y’urukundo akomeye ndetse na nyuma y’ubukwe biza gukomeza uko, n’ubu mu gihe gisaga umwaka batangiye inzira yo kubana urukundo bigaragara ko rukiri rwose.
Gahongayire Aline n'umugabo we Gahima Gabriel mu gihe cyo gusaba no gukwa
Hagati muri uyu mwaka wa 2014, byavuzwe ko Gahima Gabriel na Aline Gahongayire baba bafitanye ibibazo bikomeye ndetse bakaba bari mu nzira yo gutandukana, nyamara ibi baje kubyamaganira kure banashimangira ko bakundana bikomeye kuburyo ntacyabasha kubatandukanya kandi bakaba bakomeye ku masezerano bagiranye, ibi Aline Gahongayire akaba yongeye no kubyerekana ku mugaragaro, akerekana ko akunda umugabo we by’agahebuzo.
Ubukwe bwabo byari ibyishimo bidasanzwe
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Aline Gahongayire yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umugabo we Gahima Gabriel, iyi foto ikaba yari iherekejwe n’amagambo macye ariko akomeye cyane. Mu magambo ye, Aline ati: “Gahima wanjye ndagukunda… uri umugabo udasanzwe… Imana ikwishimire mugabo wanjye… bzu… cyucyi”.
Ibi nibyo Aline Gahongayire yashyize kuri Facebook
Uru rugo rukomeje kwerekana ko rwubakiye ku rukundo, amagambo y’urukundo hagati yabo ni kimwe mu byakunze kubaranga. Mu byatumye Gahongayire yiyemeza kubana n’uyu mugabo we, harimo n’amagambo yamubwiye mbere y’uko babana, aya akaba yarasubiwemo tariki 1 Nzeri 2013 mu mihango yo gusaba no gukwa. Aha Gahima yagiraga ati: “AliGa, uri urumuri rw’ubuzima bwanjye, uri impano n’umugisha Imana yampaye, uri ibyishimo ntigeze menya ko bishobora kubaho, ndagukunda cyane none kurusha ejo hashize, ariko iby’ejo hazaza bizaba bisumba iby’ubu. Dore isezerano nguhaye, nzagukunda ubuzima bwanjye bwose. Ntagufite ndi inzererezi, ngufite ndi uw’agahebuzo. Imana iguhe umugisha”.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO