RFL
Kigali

GAGA, andi maraso mashya muri muzika nyarwanda – VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/08/2016 14:45
13


Umutoni Gaella wahisemo gukoresha izina rya Gaga mu bikorwa bye bya muzika, ni umuhanzikazi mushya wamaze kunoza umugambi wo kwinjira mu ruhando rw’abanyamuzika akagaragaza icyo ashoboye, aho kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere iherekejwe n’amashusho yayo.



Ubwo yatugezagaho indirimbo ye yise ‘Gift’, Gaga yadutangarije ko yifuza gukorana ingufu akigaragaza mu gihe gito nk’umwe mu bakobwa bashoboye. Ati “ Intego yanjye ni ugukora ntacika intege ku buryo bizamfasha kwigaragariza abanyarwanda mu gihe gito gishoboka.”

 

Gaga

Gaga winjiye muri muzika ku myaka 19 y'amavuko

Gaga yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2015. Yakuze akunda cyane umuziki, aza gutangira gukabya inzozi zo kuwukora mu mwaka wa 2013 ubwo yinjiraga bwa mbere muri studio, gusa indirimbo ye ya mbere akaba abashije kuyishyira hanze muri uyu mwaka.

Reba hano amashusho ya 'GIFT' by Gaga

Nk’uko yabidutangarije, nyuma y'iyi ndirimbo ngo afite imishinga myinshi ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • veve7 years ago
    uyumwana afite isura nziza cyaneee,nicyombashije kubona naho imiririmbire ntayombonye aho,ibise yaririmbye nibiki?gusa nimwiza pe.imiririmbire zero
  • RwandanLover7 years ago
    Ariko se, mu rwanda ntakindi umuntu yakora uretse kuba umuhanzi? Nurose wese ari kuririmba abyuka yabaye umuhanzi. Ibi ndabivugira yuko nutazi kuririmba aza akabeshyabeshya kandi mu byukuri atazi ibya muzika. Umuzika nyarwanda wicwa naba producers bareba inyungu zabo cyane kurusha kureba niba umuhanzi abishoboye. Iyi ndirimbo simbi gusa ifite isubirajwi(autotune) riri hejuru byumvikane ko uyu mwana w'umukobwa atazi amanota y'umuziki. Ikindi kandi nta butumwa buzima burimo. Ngo uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba wamwishe. Nihitiraga!!!
  • 7 years ago
    Arebe uko aba ameze muri video..wagirango ntashaka kuririmba.. Ibyo ari rimba na geste akora urabona bitajyane...
  • Able7 years ago
    kereka niba uzahindura but muri iyi ngiyi it's no too much autotunes for your first song sorry
  • 7 years ago
    Mbega yabuze icyokora!
  • David7 years ago
    I am sorry girl but this is a shame. Ubu producer (ni nde?) ashyira hanze indirimbo imaze gushishurwa inshuro n'inshuro nta soni? Ndumva Ari imwe ngo ni feel alone ya queen cha nawe wayishishuye, na urban boys nabo bafite imeze gutya! Mwarangiza ngo tuze mu bitaramo? Gusa uri mwiza, ubyitwayemo neza abagabo bakugeza nk'aho bagejeje ba Alioni n'ubwo atari ishema!
  • stv7 years ago
    Hababaje ababyeyi be gusa mureke kaze aba producers birirwe bakarongora. Ubu si kakwikomereje kwiga ko aribyo leta ishishikariza abana babakobwa.
  • Marcellin7 years ago
    ikaze muri muzika nyrda turakwishimiye,acuranga iyihe njyana?
  • Abe7 years ago
    vayo urinwe n' abandi Barariwe ! ndabona ukiri umutoto kbs!!!!!!!!
  • Eric7 years ago
    Aririmba nka knowless neza nawe ntampano nagira chance ubwiza bwe buzamwambutse
  • Eric7 years ago
    Iyo ndirimbo ninziza na video NAyo niyo dore ko arinabwo agitangira ,rwose impano yo arayifite komereza ahoo,uzaza mubambere bazakundwa ntucike intege
  • Teta7 years ago
    auto tune izabakoraho.....
  • Beramung6 years ago
    Arikotwakori.gomuzika.nyarwanda.iterimbere





Inyarwanda BACKGROUND