Umutoni Gaella wahisemo gukoresha izina rya Gaga mu bikorwa bye bya muzika, ni umuhanzikazi mushya wamaze kunoza umugambi wo kwinjira mu ruhando rw’abanyamuzika akagaragaza icyo ashoboye, aho kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere iherekejwe n’amashusho yayo.
Ubwo yatugezagaho indirimbo ye yise ‘Gift’, Gaga yadutangarije ko yifuza gukorana ingufu akigaragaza mu gihe gito nk’umwe mu bakobwa bashoboye. Ati “ Intego yanjye ni ugukora ntacika intege ku buryo bizamfasha kwigaragariza abanyarwanda mu gihe gito gishoboka.”
Gaga winjiye muri muzika ku myaka 19 y'amavuko
Gaga yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2015. Yakuze akunda cyane umuziki, aza gutangira gukabya inzozi zo kuwukora mu mwaka wa 2013 ubwo yinjiraga bwa mbere muri studio, gusa indirimbo ye ya mbere akaba abashije kuyishyira hanze muri uyu mwaka.
Reba hano amashusho ya 'GIFT' by Gaga
Nk’uko yabidutangarije, nyuma y'iyi ndirimbo ngo afite imishinga myinshi ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba.
TANGA IGITECYEREZO