RFL
Kigali

Gabiro The Guitar yatangarije kuri Televiziyo ko yigeze kurwarira urukundo Miss Honorine (Igisabo)

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2017 14:18
0


Ubundi ntibikunze kubaho ko umusore yihandagaza agatangaza ko yarwariye urukundo umukobwa, magingo aya inkuru ihari ni uko Gabiro The Guitar aherutse kubitangariza kuri televiziyo, akavuga ko yigeze kurwarira urukundo Honorine (Igisabo).



Ku wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2017 ni bwo Gabiro The guitar ufite indirimbo nshya yise ‘Special’ yari yagiye mu bikorwa byo kuyamamaza kuri Royal Tv mu kiganiro The Celebrities show gikorwa na Nzeyimana Luckman. Muri iki kiganiro Gabiro The Guitar wari ufite indirimbo y’urukundo yabajijwe uko ahagaze mu rukundo atangaza ko nta mukunzi afite.

 gabiro

Gabiro The Guitar mu kiganiro na Luckman

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO  NSHYA YA GABIRO THE GUITAR 'SPECIAL'

Aha yabajijwe icyo atekereza ku kuba umuntu ashobora kurwara urukundo rw’umukobwa atangaza ko yigeze kururwarira umukobwa wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2017, Hirwa Honorine wamamaye nk’Igisabo. Uyu muhanzi uzwiho kudaca ku ruhande, yatangaje ko nta mukunzi afite ariko hari igihe rujya rumufata gusa akirinda kurwinjiramo.

honorineHirwa Honorine uzwi nka Igisabo ngo yigeze kurwazaho Gabiro The Guitar

Abajijwe icyo akumbuye mu gihe aheruka kurwarira umukobwa urukundo Gabiro yahise atanga urugero agira ati”Nigeze kurwarira urukundo umukobwa witwa igisabo(Honorine), aratangaza ati nikundira abakobwa bitereye neza kandi ngakunda ukuntu asobanura gahunda ze bigatuma mukunda.” Yabajijwe niba yamukunda maze Gabiro atangaza ko atabizi ariko atinya kuba yahura nawe.

gabiroGabiro The Guitar

Gabiro The Guitar icyakora nubwo yari amaze gutangaza ibyo byose ku kijyanye na muzika yatangaje ko ubu ari mu muziki ijana ku ijana, usibye iyi ndirimbo ye “special” akaba hari nibikorwa byinshi ari guteganya birimo na video yayo agomba gushyira hanze mu minsi ya vuba.

REBA HANO IKIGANIRO GABIRO THE GUITAR YAVUZEMO KO YARWARIYE URUKUNDO IGISABO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND