Gabiro Guitar ni izina ryamamaye cyane ubwo uyu musore yitabiraga irushanwa rya Tusker, uyu musore nyuma yagiye akora indirimbo zinyuranye zagiye zikundwa zirimo iyitwa ‘kaka dance’, ‘Umusonga’ n’izindi nyinshi uyu muhanzi yakoze zakunzwe. Kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Special’.
Special ni indirimbo nshya ya Gabiro Guitar yakozwe mu buryo bw’amajwi na producer Papito muri Narrow Road studio naho mu buryo bw’amashusho iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na Mariva umwe mu basore bamaze kubaka izina mu bakota amashusho y’indirimbo hano mu Rwanda. Gabiro Guitar yabwiye Inyarwanda ko aya mashusho yamutwaye asaga miliyoni 2 z'amafaranga y'amanyarwanda.
Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo Gabiro The Guitar yabwiye Inyarwanda.com ko usibye iyi muri iyi minsi afite ibindi bikorwa byinshi agomba guha abakunzi ba muzika ku buryo azagerageza kwigarurira imitima y'abakunzi ba muzika binyuze mu bihangano bye.
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'SPECIAL' YA GABIRO THE GUITAR
TANGA IGITECYEREZO