RFL
Kigali

Gabiro Guitar yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Special” yamutwaye asaga Miliyoni ebyiri -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/09/2017 18:01
4


Gabiro Guitar ni izina ryamamaye cyane ubwo uyu musore yitabiraga irushanwa rya Tusker, uyu musore nyuma yagiye akora indirimbo zinyuranye zagiye zikundwa zirimo iyitwa ‘kaka dance’, ‘Umusonga’ n’izindi nyinshi uyu muhanzi yakoze zakunzwe. Kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Special’.



Special ni indirimbo nshya ya Gabiro Guitar yakozwe mu buryo bw’amajwi na producer Papito muri Narrow Road studio naho mu buryo bw’amashusho iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na Mariva umwe mu basore bamaze kubaka izina mu bakota amashusho y’indirimbo  hano mu Rwanda. Gabiro Guitar yabwiye Inyarwanda ko aya mashusho yamutwaye asaga miliyoni 2 z'amafaranga y'amanyarwanda. 

gabiro

Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo Gabiro The Guitar yabwiye Inyarwanda.com ko usibye iyi muri iyi minsi afite ibindi bikorwa byinshi agomba guha abakunzi ba muzika ku buryo azagerageza kwigarurira imitima y'abakunzi ba muzika binyuze mu bihangano bye.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'SPECIAL' YA GABIRO THE GUITAR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mupenzi6 years ago
    mubwire ubu miliyoni ebyeri zirihe, kuri clipe yakorewe ahantu habiri ntajyitangeje cyirimo . uyu mutype mbona ari king wa drama murwanda
  • Amina6 years ago
    U just the Drama Queen Mr Gabiro
  • Amina6 years ago
    Umuziki sibintu byawe Shaka ikindi wakora kandi mujye mukura mumutwe mumenye ibyo muvuga mwitangaza makuru nibyo mutavuga kuko abatabazi tubamenyera muri interview zubugoryi mutanga Ngo ntamukobwa wagucika ntanisoni nindese wakwemera ahubwo uretse utwo tu louseur mushukisha ubu star U really need to man up
  • dodos6 years ago
    ntukabeshye ubwo million yo wari wayitunga?





Inyarwanda BACKGROUND