Umuhanzi Gabiro The Guitar ni umwe mu banyarwanda bazwiho ubuhanga mu kuririmba, uyu uhamya ko adindizwa no kutabona abamufasha muri muzika ye kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya mbere gato ko abatizwa mu mazi menshi
Aganira na Inyarwanda Gabiro The Guitar yabwiye umunyamakuru ko yamaze kwiyandikisha ndetse n’amasomo ayageze kure, ati ‘Nariyandikishije, amasomo nyageze kure mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 nibwo nzabatizwa mu mazi menshi mu itorero rya Zion Temple.” Gabiro The Guitar yabwiye Inyarwanda.com ko ibyo kubatizwa muri Zion babyakiriye neza nk’umuhanzi bakamubwira ko hari n'abandi benshi babatirijwe aha ngaha. Ibi byamuteye imbaraga.
Gabiro The Guitar ubwo yabatizwaga bwa mbere
Gabiro The Guitar yari yarabatijwe akiri umwana muri Kiliziya gatorika icyakora ku bwe ngo ubu agiye kubatizwa mu mazi menshi. Uyu uri kwigira umubatizo yamaze no gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Do re mi fa sol’ indirimbo Gabiro yakorewe na Producer Papito muri Narrow Road.
TANGA IGITECYEREZO