RFL
Kigali

Gabiro The Guitar uhugiye mu kwigira umubatizo w’amazi menshi yashyize hanze indirimbo ye nshya -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/11/2017 15:56
0


Umuhanzi Gabiro The Guitar ni umwe mu banyarwanda bazwiho ubuhanga mu kuririmba, uyu uhamya ko adindizwa no kutabona abamufasha muri muzika ye kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya mbere gato ko abatizwa mu mazi menshi



Aganira na Inyarwanda Gabiro The Guitar yabwiye umunyamakuru ko yamaze kwiyandikisha ndetse n’amasomo ayageze kure, ati ‘Nariyandikishije, amasomo nyageze kure mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 nibwo nzabatizwa mu mazi menshi mu itorero rya Zion Temple.” Gabiro The Guitar yabwiye Inyarwanda.com ko ibyo kubatizwa muri Zion babyakiriye neza nk’umuhanzi bakamubwira ko hari n'abandi benshi babatirijwe aha ngaha. Ibi byamuteye imbaraga.

Gabiro the GuitarGabiro The Guitar ubwo yabatizwaga bwa mbere

Gabiro The Guitar yari yarabatijwe akiri umwana muri Kiliziya gatorika icyakora ku bwe ngo ubu agiye kubatizwa mu mazi menshi. Uyu uri kwigira umubatizo yamaze no gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Do re mi fa sol’ indirimbo Gabiro yakorewe na Producer Papito muri Narrow Road.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA GABIRO THE GUITAR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND