RFL
Kigali

G-Bruce yadukanye agashya k'imbyino mu mashusho y'indirimbo 'Cheza Na Mi'

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/10/2017 12:27
0


Umuhanzi G-Bruce ukunze gukora umuziki we atuje cyane, yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Karyamyenda', 'Aranyigana', 'Abakosozi' n'izini. Mu mashusho y'indirimbo yise 'Cheza Na Mi' yazanye imbyino zitamenyerewe mu Rwanda.



Kuri iki cyumweru, tariki ya 22 Ukwakira 2017, G-Bruce wari umaze iminsi atagaragara mu bikorwa by'ubuhanzi, yatangiye ibikorwa byo gufata amashusho y'indirimbo ye aherutse gushyira hanze yise 'Cheza Na Mi' maze yereka abakunzi be ko atari aryamye gusa. Muri iyi ndirimbo G-Bruce avuga ko yakunze kuyishyuzwa kenshi cyane n'abakunzi be kuko bayakiriye neza cyane bimutera kuyikorera amashusho vuba, higanjemo imbyino zitamenyerewe cyane mu Rwanda.

G-Bruce Cheza Na Mi

Hafatwa amashusho ya 'Cheza Na Mi'

Muri iyi mimsi G-Bruce yari ari gukora umuziki we asa n'utuje kuko afite intego yo gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga, akaba ataririmba mu rurimi gakondo, rw'ikinyarwanda gusa ahubwo yibanda no ku ndimi z'amahanga, nka 'Kiss Me', iri mu rurimi rw'Icyongereza, 'Cheza Na Mi', iri mu Kiswahili ndetse n'izindi ari gutegura yijeje abakunzi be ko agiye kubiyereka cyane mu mwaka w'2018.

Kanda hano wumve indirimbo 'Cheza Na Mi' ya G-Bruce

Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.Com yagize ati 'iyi ndirimbo 'Cheza Na Mi' ni imwe mu ndirimbo zanjye zakiriwe neza cyane ndetse bakanansaba kuyikorera amashusho vuba kuko abenshi bemeza ko ibyinitse. Ibyo nkora byose ni ukubera abafana banjye, nagombaga kubikora uko. Ndabashimira cyane kudahwema kumba hafi, kandi ndabizeza ko batazongera kumbura, ngiye kubakorera ibyo bari bakumbuye.'

Cheza Na Mi

Imbyino zidasanzwe nizo ziganje muri iyi ndirimbo

Bamwe mu bafana ba G-Bruce bari bari aho yafatiraga amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya. Inyarwanda.com yaganiriye n'umwe muri bo witwa Nicky, tumubaza uko babona umuziki wa G-Bruce yadusubije agira ati 'G-Bruce azi kuririmba, azi kwandika, afite impano bigaragara rwose. Gusa ajya aceceka tukamubura, tugakumbura ibihangano bye. Ariko ntajya adutenguhe, ntacyo ajya atwizeza ngo ntagikore; ubu twizeye ko agiye kudukorera ibizajya bihora bitunezeza. Turamukunda cyane G-Bruce rwose.' Iyi ndirimbo ije ikurikirana n'indi yise 'Make Mbonye' nayo ateganya kuzakorera amashusho vuba. 

Kanda hano wumve indirimbo 'Cheza Na Mi' ya G-Bruce






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND