RFL
Kigali

Umuhanzi Flavio ufite gahunda yo gukora ubutitsa yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘I Don’t Care’-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:3/11/2018 14:03
0


Cyubahiro Arnold uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Flavio ubu amaze kugira indirimbo 3. Izikoreye amashusho ni 2 harimo na 'I don’t care yasohoye uyu munsi.



Muri aya mashusho y’indirimbo I don’t care higanjemo amashusho ya ninjoro abahanzi benshi bakizamuka batinya gukora kuko asaba igishoro kinshi. Flavio yifuza ko aya mashusho y’indirimbo I don’t care yazamura urwego rwe cyane ko atifuza gukora asubira inyuma. I don’t care ni ijambo riri mu cyongereza ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye “Sibyitayeho”. Muri iyi ndirimbo Flavio aba abwira umukunzi we ko atitaye ku magambo mabi bavuga nabi umukunzi we kuko yamukunze nta n'umwe agishije inama kandi ngo arihariye kuri we.

Umukobwa ugaragara muri aya mashusho

Tukimara gutera icyumvurizo kuri iyi ndirimbo ya Flavio twamubajije aho yakuye igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo 'I don’t care' atubwira ko ari inshuti ye ya hafi byabayeho. Yagize ati:

Aho nakuye igitekerezo cyo kwandika ‘I don’t care’ ni ku nshuti yanjye ya hafi yari ifite umukunzi gusa agahora yumva amakuru mabi kuri we ariko ntabihe agaciro agakomeza kumukunda kurushaho, ibi ni byo byanteye kwandika iyi ndirimbo.

Witegereje iyi foto igaragara muri aya mashusho ubona ko bateguye bihagije 

Tubibutse ko iyi ndirimbo ‘I don’t care’, Flavio ayishyize hanze nyuma y’izindi 3 zayibanjirije nka “Ntawaguhiga, Only One na Ngwino”. Flavio arasaba abakunzi b'umuziki nyarwanda gukomeza ku mushyigikira banasangiza iyi ndirimbo inshuti zabo.

Kanda hano wihere ijisho amashusho y'indirmbo ‘I don’t care’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND