RFL
Kigali

French Montana yituye abana b’ababyinnyi ‘Triplets Ghetto Kids’ bo muri Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2018 17:35
1


Umunya-Marocco uba muri Amerika akaba umuraperi ukomeye French Montana ubusanzwe witwa Karim Kharbouch yubatse inzu y’akataboneka ayiha abana b’ababyinnyi ‘Triplets Ghetto Kids’ bo mu gihugu cya Uganda.



Ni impano iri tsinda ry’ababyinnyi ryakiriye nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iri tsinda ry’ababyinnyi ryanditse ku mbuga nkoranyambaga bashima bikomeye uyu muraperi watumye inzozi zabo zisubizwa akabubakira inzu. Bagize ati “Turagushima byimazeyo! Turasaba Imana ikomeze kuguha umugisha kandi tuzahora dutewe ishema nawe. Amagambo ntashobora gusobanura ukuntu twishimye ariko Imana n’iyo izi ikiri mu mitima yacu."

Image result for French Montana Gifts Ghetto Kids with Mansion

French Montana yaguriye inzu abana bo muri 'Ghetto Kids'

Iyi nzu y’akataraboneka yubakiwe aba bana, nyuma y’ibyumweru bibiri bakoze igikorwa cyo gufasha mu bitaro bya ‘Ssuubi Health Center’ biherereye mu gace ka Luuka mu Ntara ya Iganga, babikoze mu izina rya French Montana.

Chimpreports yanditse ko ‘Ghetto kids’ ubwamamare bwabo bwatumbagiye ubwo bagaragaraga mu mashusho y’indirimbo ya Eddy Kenzo yise ‘Sitya Loss’ yakunzwe n’abatari bake ikaza no guhabwa igihembo cya BET Award.

Nyuma baje guhura na French Montana muri 2017 ubwo yari muri Uganda mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Unforgettable’ banagaragayemo. Ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 780. Aba bana kandi baje kujya muri USA aho babonye amahirwe yo kubyinira ku rubyiniro rwa BET Awards bahuriyeho na French Montana.

Image result for French Montana Gifts Ghetto Kids with Mansion

Image result for French Montana Gifts Ghetto Kids with Mansion

'Ghetto Kids' bifashishijwe mu mashusho y'indirimbo ya French Montana

AMAFOTO: Chimpreports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ggbg5 years ago
    woow ni byiza kabisa. no more guetto kids. house kids





Inyarwanda BACKGROUND