RFL
Kigali

Frankay yashyize hanze indirimbo nshya, nyuma yo kwerekeza muri T-Time Pro Music –Yumve hano

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/05/2017 16:10
1


T-Time Pro Music ni inzu ya muzika iherereye Kicukiro mu Kagarama, ikaba imaze ukwezi kumwe itangije ibikorwa byayo ku butaka bw’u Rwanda aho ifite intego yo kuzamura impano z’abahanzi bigaragaza ariko bagorwaga n’amikoro.



Ku ikubitiro ubuyobozi bw’iyi nzu bukaba bwarahaye amasezerano uwitwa Frankay, ndetse kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ngirira vuba’.

FRANKAYFrankay ni umuhanzi uzwi cyane mu mujyi wa Musanze wahoze afashwa na Top 5 Sai

Mu kiganiro twagiranye na Tuyisenge Rodrigue uhagarariye iyi nzu ya muzika, ubwo yari kumwe na Frankay batugezaho iyi ndirimbo nshya, yadutangarije ko bateganya gufasha abahanzi benshi kugaragaza impano yabo.

Frankay ni we muhanzi mushya tumaze gusinyisha muri label yacu nshya. Ikintu T Time Pro Music igamije ni ukuzamura impano z’abanyarwanda cyane cyane bano umuntu aba abona babishoboye ariko badafite ubushobozi buhagije bwo kugirango bakore umuziki uko bikwiye. Rodrigue

Nkuko uyu musore yakomeje abidutangariza ubusanzwe T-Time Production yatangirijwe muri Norvege, aho yashinzwe n’umunyarwanda Nsengiyumva Timothé  mu rwego rwo kugirango ijye imufasha dore ko asanzwe nawe ari umuhanzi ndetse inafashe abandi bahanzi ba banyarwanda baherereye muri iki gihugu no mu nkengero zaho, nyuma yo kuza mu biruhuko bito mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba ari bwo yahise agira igitekerezo cyo gutangiza ishami ry’iyi nzu y’umuziki i Kigali.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo 'Ngirira vuba' 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana Bryan6 years ago
    Kubwanjye Ndumva T Time Pro Music Iri Gukora Neza Nyuma Yo Gusinyisha Uyu Muhanzi Frankay Ikigaragara Nuko Uyu Muhanzi Ashoboye Pe Yazize Ubukene Ark Kirakemutse Kuko Yajyiye Muri Lebel T Time Pro Music Nikomereze Aho Iri Gukora Akazi Kose Ishyinzwe Nanjye Ubivuze Ndi Umuhanzi Ugitangira, Murakoze Ni "Bryan"





Inyarwanda BACKGROUND