RFL
Kigali

FRANCE: Nirere Shanel atewe ishema no kuba agiye kuririmbira imbere y’abakobwa be bwa mbere mu mateka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/05/2018 16:41
1


Nirere Shanel benshi bamumenye nka Miss Shanel, uyu wabaye ikimenyabose mu muziki w’u Rwanda mu myaka mike ishize, kuri ubu asigaye yibera i Paris aho yashatse ndetse akomereje n'ibikorwa bye bya muzika. Nirere Shanel umaze imyaka itari mike i Paris kuri ubu afite abana babiri b'abakobwa ari nabo bamuteye ishema ryo kuririmbira mu maso yabo.



Ibi Nirere Shanel yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yavugaga ku birori yatumiwemo bizabera mu Bufaransa byitwa ‘La journe de la Diversite’ bigiye kuba ku nshuro ya munani aho abanyarwanda bahawe umwanya wo gutaramira abazitabira ibi birori. Bamwe mu banyarwanda banyuranye bazaba bataramira abazitabira ibi birori, harimo Nirere Shanel umuhanzikazi ukomeye w’umunyarwanda.

Nirere ShanelNirere Shanel n'itsinda ry'abacuranzi be

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Nirere Shanel yabwiye umunyamakuru ko yiteguye neza iki gitaramo ariko by’akarusho yiteguye bimwe mu byo yahoze atekereza ati” Iki ni igitaramo cyiza ariko ikinshimishije kurushaho ni uko ngiye kuririmbana n'abacuranzi banjye bashya, ni ubwa mbere tugiye kuririmbana. Ariko nanone ntewe ishema n'uko ari ubwa mbere nzaba ndirimbira imbere y’abakobwa banjye babiri.”

Nirere ShanelNirere Shanel niwe watangaje iby'iki gitaramo

Ibir birori Nirere Shanel azaririmbamo byateguwe na Assosiation Mosaïq bizaba tariki 27 Gicurasi 2018, bibere ahitwa Beaulieu, mu mujyi wa Bois mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’umujyi wa Paris.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • My5 years ago
    Ngo numuhanzi ukomeye wumunyarwanda ?!!!!!!!!! Hahaha uwapfuye yarihuse





Inyarwanda BACKGROUND