RFL
Kigali

France: Miss Akiwacu Colombe uri gukusanya inkunga yo kubakira abatishoboye yakoze igitaramo cyitabiriwe na Cecile Kayirebwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/07/2018 10:21
0


Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015, nyuma yo kwegukana ikamba yaje kugira amahirwe yo kujya gukomereza amasomo ye mu Bufaransa aho anatuye kugeza magingo aya. Kuri ubu ari gukusanya inkunga yo kuzuza umushinga yatangije wo kubakira abatishoboye.



Muri 2016 ni bwo Miss Akiwacu Colombe yatangiye umushinga wo kubakira incike za Jenoside yakorewe Abatutsi zitishoboye zo mu karere ka Rwamagana muri Kigabiro akagari ka Bwiza. Icyakora bijyanye n’ubushobozi bwo kugira ngo yuzuze neza inzu ebyiri yiyemeje kubakira incike zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iki gikorwa ntabwo kihuse nk'uko yabishakaga.

Akiwacu Colombe wifuza ko izi nzu zuzura bitarenze intangiriro za 2019 ndetse bakanazitaha ku mugaragaro, yateguye igitaramo cyo guhuza abanyarwanda baba mu Bufaransa no mu bihugu byegeranye n’iki gihugu kugira ngo basabane ariko nanone banamutere inkunga yo kuzuza umushinga yatangiye. Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Paris tariki 7 Nyakanga 2018 kikaba cyaritabiriwe na Cecile Kayirebwa wari umuhanzi mukuru w’iryo joro.

Iki gitaramo cyabereye kuri Eglise Americaine de Paris au 65 Quai d’Orsay 75007 Paris, nkuko Miss Akiwacu Colombe yabitangarije Inyarwanda.com. Usibye kuba iki gikorwa cyari kigamije gukusanya inkunga yo kubakira abatishoboye cyari n’igikorwa cyo guhuza abanyarwanda ngo basabane bishimane ariko baniyibutse umuco w’abanyarwanda. Aha hakaba hari hataramiye Ingangare groupe akaba ari abaririmbyi baririmba injyana gakondo baba mu Bubiligi, Mpore Troupe itsinda ribyina Kinyarwanda riba mu Bufaransa ndetse na Daniel Ngarukiye umuhanzi w’umunyarwanda ukora injyana gakondo.

Nk'uko Inyarwanda.com ibikesha Miss Akiwacu Colombe nyir'ugutegura iki gitaramo, ngo cyitabiriwe n'abanyarwanda benshi kimwe n'abanyamahanga b’inshuti z’u Rwanda. Icyari kigamijwe cya mbere cyo gukusanya inkunga cyagenze neza amafaranga araboneka ndetse ku bwe (Miss Colombe) asanga no mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 izi nzu yatangiye kubakira abatishoboye mu karere ka Rwamagana zizaba zuzuye.

Miss Colombe

Miss Akiwacu Colombe ubwo yageraga ahabereye igitaramo

ColombeMiss Akiwacu Colombe ari kumwe na Nirere Ruth Miss ColombeMiss ColombeMiss ColombeCyari igitaramo kiganjemo injyana gakondocecile kayirebwacecile kayirebwa

Cecile Kayirebwa nawe yataramiye abari bari muri iki gitaramo

Miss ColombeMiss ColombeMiss ColombeMiss ColombeIki gitaramo cyitabiriwe n'abantu batari bake






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND