Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2017 ubwo abanyarwanda muri rusange batangiraga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no mu Bufaransa abanyarwanda babayo batangiye iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, aha umuhanzi Big Dom akaba yarahatangiye ubuhamya ku nshuro ye ya mbere.
Ubwo hatangiraga iki cyumweru ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2017 abanyarwanda banyuranye bari bayobowe n’ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu bwana Jacques Kabale, umuyobozi w’umujyi wa Paris Mme Anne Hidalgo kimwe n'abandi bayobozi banyuranye bari bahuriye i Paris mu busitani bw'urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bifatanye n’abanyarwanda gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 aho batanze ubutumwa bwihanganisha abanyarwanda muri ibi bihe kandi bubaremamo icyizere.
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa aganira n'abandi banyarwanda baba muri iki gihugu
Ambasaderi Jacques Kabale hamwe n'imbaga yari yaje kwifatanya mu kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi bafashe ifoto y'urwibutso
Abanyarwanda hamwe n'inshuti z'u Rwanda bari bitabiriye uyu muhango
Mu bandi bantu bazwi n’abanyarwanda batari bake bari bitabiriye uyu muhango harimo Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 215 ndetse n’umuhanzi Big Dom wanatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho mu 1994.
Abanyarwada baba mu Bufaransa batangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23, Miss Akiwacu Colombe uhera hirya yari akurikiye ibiganiro byatangwaga
Mu buhamya bwe Big Dom yagarutse ku kuntu Jenoside yamutwaye ababyeyi, abavandimwe ndetse n’urungano, aha yibanze ku bana biganaga ku ishuri ryo ku Ntwari i Nyamirambo. Big Dom yagarutse ku kuntu muri Jenoside nawe bari baramutemye afite igikomere ku mutwe kubona icyo kurya no kunywa ari ikibazo gikomeye dore ko ubuvuzi bwari ikibazo gikomeye kuri we. Big Dom mu buhamya yatangiye i Paris aho abanyawanda bibukiye ku nshuro ya 23 yatangaje ko yamaze igihe atunzwe n’indabo ndetse n’ibyatsi.
Miss Akiwacu Colombe(uri mu kaziga) na Big Dom imbere bamwe mu bitabiriye uyu muhango
Big Dom ubwo yari ari gutanga ubuhamya bwe imbere y'imbaga y'abanyarwanda baba mu Bufaransa
Mu gusoza ubuhamya bwe Big Dom yashimiye ingabo zitangiye igihugu zikagikura muri iryo curaburindi zikarokora ubuzima bwa bake bari basigaye, yihanganishije kandi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abakomeza ababwira ko kuba bararokotse kiriya gihe ari ikimenyetso cy'uko ejo habo hagomba kuzaba heza. Big Dom yashoje ashimira umugabo w’i Nyamirambo witwa Yahaya wamuhishe muri biriya bihe nubwo bitari byoroshye.
REBA HANO INDIRIMBO BIG DOM YAKOZE MU RWEGO RWI GUHUMURIZA ABANYARWANDA MURI IBI BIHE
TANGA IGITECYEREZO