RFL
Kigali

Canada: Flora yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Fever’ yasohokanye n’amashusho yayo–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/03/2018 13:29
3


Umutoni Flora ni umunyarwandakazi mushya mu muziki uba muri Canada. Indirimbo Fever yashyize hanze ni iya kabiri akoze ikaba yasohokanye n’amashusho yayo, byose akaba yarabikoreye muri Canada cyane ko ariho asigaye atuye nyuma yo kurangiza amasomo ye.



Aganira na Inyarwanda.com Flora nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya yatangarije Inyarwanda.com ko afite inzozi zo kuba umuhanzi ukomeye kabone n'ubwo ataba mu Rwanda. Yifuza ko abanyarwanda bajya bamukumbuzwa n’ibihangano bye cyane ko yumva afite impano aramutse ayikoresheje neza yamugirira akamaro.Nk’umuhanzikazi mushya, yasabye abanyarwanda muri rusange kumva indirimbo ze bakamuha inama n’ibitekerezo maze mu kwaguka kw’impano ye bikaba inyungu ku bakunzi ba muzika nyarwanda bose.

Flora

Umutoni Flora umunyarwandakazi uba muri Canada

Flora ni umunyarwandakazi uba muri Canada aho akora umwuga w'ubuganga nyuma yo kurangiza amashuri ye. Kuri ubu afatanya akazi ndetse n’umuziki ibintu we asanga bitazabangamirana cyane ko ubuhanzi abukora nyuma y’akazi kandi akizera ko bigenze neza byose byamugirira akamaro. Iyi ndirimbo nshya ya Flora yise ‘Fever’ yakorewe muri Canada ijana ku ijana cyane ko yaba amashusho ndetse n’amajwi yayo ari ho yafatiwe.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA FLORA YISE 'FEVER'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mapozi6 years ago
    Nimbi cyane kandi bikabije
  • An6 years ago
    Ntiyashyize indirimbo gusa hanze, ndabona yahashyize n amabere ntibyoroshye.
  • xc6 years ago
    abantu uvura bafite ibibazo





Inyarwanda BACKGROUND