RFL
Kigali

Fireman yasohoye indirimbo ’Impinduramatwara’ irimo amagambo akarishye ahamya ko isi iri mu minsi ya nyuma-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/01/2018 12:51
3


Fireman umwe mu baraperi babarizwa mu itsinda rya Tuff Gang, mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Impinduramatwara’. Iyi ndirimbo nshya ya Fireman yumvikanamo amagambo akarishye cyane aho uyu muraperi aririmba yumvikanisha ko ibyahanuriwe Isi ko iri kugana ku musozo ari kubibona muri iki gihe.



Uyu muraperi muri iyi ndirimbo hari aho agira ati” Inyandiko z'ibyahanuriwe Isi ko iri ku musozo kuri ubu turaziruzi, Imvururu ubwazo ziri mu madini n’iyongera ryayo bifite umudayimoni. Havuzwe icibwa amazi ry’ifaranga ko utazaba afite ikarita uwo atazahaha, ko kwa muganga atazahagera aje kwivuza, ubu buri domaine ifite simart card…” Uyu muhanzi yagarutse kuri byinshi byanditse mu bitabo by’abahanuzi ko Isi iri kugana ku musozo nyamara biri kugaragara muri iyi minsi.

FiremanFireman umuraperi ubarizwa muri Tuff Gang

‘Impinduramatwara ‘ ya Fireman ni indirimbo ya mbere uyu muhanzi ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2018, icyakora avuga ko mu myaka itambutse hari ukuntu yagiye agabanya umuvuduko mu mikorere ku buryo magingo aya yamaze gufata gahunda yo kugaruka mu muziki akaba agomba gukora cyane na cyane umwaka wa 2018 yifuza ko yawugira umwaka we mu muziki nkuko yabitangarije Inyarwanda.com.

UMVA HANO INDIRIMBO ‘IMPINDURAMATWARA’ YA FIREMAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Korode6 years ago
    Umusaza aravugisha ukuri pe. Big up Fireman kibiriti
  • ildephonse6 years ago
    Ibyo avuga ni ukuli koko isi iri mugihe cyanyuma hali ibihe n'igihe .turi mugisekuru cyanyuma cya bayobotse yesu.muki ikigihe ubutumwa bwiza buzavugwa hose buvuye kumana hara bemera uyumuhanzi cyane burubyiruko wasanga imana yashatse kumukoresha ngo ubwo ariwe ubivuze bibakangure mumitima bakizwe. Imana irahambaye nubwo aba mubarwanya ngo banywa itabi nyamara imana yabanyuzamo ubutumwa.courage rero abumva bumve
  • Alain6 years ago
    Fire man uri umwe mubantu numvise bavuga ukuri uko kumeze...ubu butumwa nibwo abantu dukeneye mu minsi nkiyi. Congz #Fire Man !





Inyarwanda BACKGROUND