RFL
Kigali

Filime 10 zitegerejwe mu kwezi kwa 10 tugiye gutangira

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/09/2017 16:03
0


Uruganda rwa sinema ntiruruhuka gukora filime umunsi ku wundi. Amamiliyoni y’abantu batandukanye ku isi bakunda filime ku buryo hari n’abareba filime zigisohoka baziguze amafaranga yabo. Tugiye kureba filime 10 zitegerejwe cyane n’abakunzi ba filime mu kwezi gutaha kwa 10.



1. Geostorm


Ni filime yo mu bwoko bwa science fiction, izasohoka ku itariki 20/10/2017, ivuga inkuru y’uburyo isi yangizwa n’uburyo bwari bwarashyizweho bugamije kuyirinda. Iyi filime ikinamo Katheryn Winnick, Gerard Butler na Abbie Cornish nk’abakinnyi b’imena. Yayobowe na Dean Devlin ikaba ari iya Warner Bros Pictures.

2. Jigsaw

Ni filime iri mu bwoko bw’iziteye ubwoba, ivuga inkuru y’umujyi uba ugaragamo ibintu bidasobanutse by’abantu bapfuye mu buryo budasobanutse, ibimenyetso byose bikerekeza ku mugabo umwe witwa John Kramer. Uwo mugabo uzwi nka Jigsaw aba amaze imyaka irenga 10 apfuye. Ikinamo Laura Vandervoort, Tobin Bell na Mandela Van Peebles nk’abakinnyi b’imena, yayobowe na Michael Spierig. Iyi filime izagera ku isoko ku itariki 27/10/2017.

3. The Mountain Between Us

Ikinamo Idris Ilba, Kate Winslet wamenyekanye nka Rose muri Titanic, Dermot Mulroney nk’abakinnyi b’imena. Ni filime ya 20th Century Fox, ivuga inkuru y’indege ikora impanuka hanyuma abantu 2 bataziranye bagasigarana mu magorwa mu musozi wuzuye urubura babuze ubufasha. Izasohoka ku itariki 06/10/2017, ni ukuvuga ku wa 5 utaha, ikaba yarayobowe na Hany Abu-Assad.

4. Happy Death Day

Yayobowe na Christopher B. Landon wanayoboye izindi filime ziteye ubwoba nka Get Out na The Visit, iyi nayo ni filime iteye ubwoba ivuga inkuru y’umukobwa witwa Tree uza kwicwa ariko buri gihe akajya akanguka atari undi munsi ahubwo ari umunsi yiciweho. Iyi filime ikinamo Jessica Rothe, Israel Broussard na Ruby Modine nk’abakinnyi b’imena. Izasohoka ku itariki 13/10/2017, ni iya Universal Pictures.

5. The Foreigner

Ni filime izaba igaragaramo Jackie Chan, Pierce Brosnan, Charlie Murphy uherutse kwitaba Imana na Katie Leung. Ivugamo inkuru y’umugabo ufite resitora wiyemeza kwihorera (Jackie Chan) nyuma y’uko inzego z’ubutabera zinaniwe kumurenganura mu gihe umugore we n’umwana we w’umukobwa bahitanwe n’ibisasu by’ibyihebe. Yakozwe na STX Entertainment ikaba yarayobowe na Martin Campbell. Nayo izasohoka ku itariki 13/10/2017.

6. The Snowman

Ni filime izagaragaramo Michael Fassbender, Rebecca Ferguson na Charlotte Gainsbourg nk’[abakinnyi b’imena. Izasohoka ku itariki 20/10/2017, ikaba ivuga inkuru y’umutasi ukomeye uba ushaka kumenya neza iby’umwicanyi wihisha mu rubura. Yayobowe na Tomas Alfredson, ikaba iya Universal Pictures.

7. Blade Runner 2049

Izasohoka mu itariki 06/10/2017, izagaragaramo abakinnyi nka Harrison Ford, Ryan Gosling na Robin Wright, ivuga inkuru y’umukozi wa LAPD uvumbura ibanga rimaze imyaka 3o rihishwe bikamusaba kujya gushakisha undi wahoze akorera LAPD uba umaze imyaka 30 yaraburiwe irengero. Yayobowe na Denis Villeneuve ikaba yarakozwe na Warner Bros Pictures.

8. Only The Brave

Iyi filime yayobowe na Joseph Kosinski. Izagaragaramo Josh Brolin, Milles Teller na James Badge Dale nk’abakinnyi b’imena. Iyi filime ivugamo ubutwari bw’abantu bakora akazi ko kuzimya inkongi z’imiriro. Ni filime Sony Pictures yakoze ifatanyije n’andi makompanyi. Iyi filime izasohoka ku itariki 20/10/2017.

9. Marshall

Chadwick Boseman, Josh Gad, Kate Hudson, Dan Stevens, Sterling K. Brown, na James Cromwell bazagaragara muri iyi filime izasohoka mu itariki 13/10/2017. Yayobowe na Reggie Hudlin. Ivuga ku byerekeye ubutabera bwivangwamo n’irondaruhu n’irondabwoko. Iyi filime yakozwe na Open Road Films ifatanyije n’andi makompanyi.

10. Boo! 2: A Madea Halloween

Ni filime y’urwenya ya Tyler Perry akaba ari nawe wayiyoboye, yakozwe na Lionsgate ikaba izasohoka ku itariki 20/10/2017. Iyi filime ivuga kuri Madea n’inshuti ze bajya ahantu havugwaho kuba abazimu bikaba ngombwa ko bahungisha ubuzima bwabo batewe n’ibiremwa biteye ubwoba. Ikinamo Tyler Perry, Lexy Panterra na Diamond White nk’abakinnyi b’imena.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND