RFL
Kigali

FIFA World Cup 2018: Ykee Benda yasubije abari biteze ko azaririmba mu birori byo gufungura igikombe cy’isi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/06/2018 15:03
0


Mu minsi ishize umuhanzi wo muri Uganda, Ykee Benda yakoranye indirimbo na Jason Derulo irakundwa cyane igera kure ndetse inatangira gukoreshwa nk’indirimbo y’igikombe cy’isi cya 2018. Kuva ubwo hatangiye gusakara ibihuha ko umuhanzi Ykee Benda ari umwe mu bazaririmba mu birori byo gufungura imikino y’igikombe cy’Isi.



Uyu musore nawe yagumanye iki cyizere kuko byari bimaze gusakara henshi yumva ko binashoboka. Kuwa Gatatu tariki 13 Kamena 2018 ni bwo abantu batunguwe no kumva amajwi ya Ykee Benda avuga ko byose byari impuha, atazigera aririmba mu birori byo gufungura ku mugaragaro imikino y’igikombe cy’isi cyatangiye ejo kuwa Kane aho kiri kubera mu Burusiya.

Muri ayo majwi Ykee Benda yatangaje ko azajya mu Burusiya ariko atazigera aririmba mu birori byo gufungura igikombe cy’isi ku mugaragaro. Gusa ntiyatangaje impamvu atagomba kuzaririmba nyamara umuhanzi baririmbanye, Jason Derulo we yaragombaga kuririmba muri ibyo birori mu muziki w’umwimerere.

Ykee Benda na Jason Derulo bafitanye indirimbo 'Colours' y'igikombe cy'isi cya 2018

Ikindi ni uko muri ayo majwi Ykee Benda yavuze ko hari amakuru yihariye agiye guha abakunzi be ndetse n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byatumye bose baba maso cyane bagatega amatwi bategereje kumva ayo makuru yabateye amatsiko. Barategereje kugeza ku munsi w’ejo tariki 14 Kamena umunsi wari utegerezanyijwe amatsiko menshi na benshi ku bw’igikombe cy’isi. Ykee Benda abinyujije muri Video iri kuri Paji ye ya Facebook yagize ati:

Nyuma yo gukorana na Jason Derulo indirimbo y’igikombe cy’isi cya 2018 abantu benshi by’umwihariko abanyamakuru bahise bumva ko nzaririmba mu birori byo gufungura imikino y’igikombe cy’isi ku mugaragaro. Byarasakaye cyane ku buryo nanjye ntari kubihakana, ariko sinigeze mvuga ko nzaririmba muri ibyo birori ni mwe mwabivuze. Ukuri guhari ni uko nzajya mu Burusiya, ariko nzagenda ku itariki 12 Nyakanga, bivuze ngo nzaba ndi yo ku mikino ya nyuma y’iki gikombe ku itariki 15 Nyakanga ariko itandukaniro rihari cyangwa inkuru mbi ihari ni uko ntazigera mfata mikoro ngo nsusurutse abantu. Gusa ntibizabatungure na gato nimubona na Jason Derulo ataririmbye rwose.

Iyo Ykee Benda aririmba muri ibi birori yari kuba abaye umugande wa mbere ususurukije abantu mu birori bikomeye nka biriya, ibintu byari gusiga amateka adasanzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND