RFL
Kigali

FERWAFA yemeje umunyarwanda Mashami Vincent nk’umutoza w’ikipe Amavubi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/08/2018 8:29
4


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, mu ijoro ryakeye ryemeje umunyarwanda Mashami Vincent nk’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi. Ni icyemezo cyafashwe bashingiye ku kuba uyu mugabo yujujuje ibisabwa ngo ahabwe akazi ko gushakisha ibyishimo by’abanyarwanda.



FERWAFA yatangaje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo. Imyaka umunani irashize, Ikipe y'igihugu Amavubi ihawe abatoza icumi barimo abanyarwanda Eric Nshimiyimana, Jimmy Mulisa ndetse na Gilbert Kanyankole. Iyi kipe kandi yatojwe n’abanyamahanga barimo Milutin Sredojević, Johnny McKinstry n’Umudage Antoine Hey uheruka gusezera.

Nta byinshi bivugwa kuri kontaro Mashami Vincent yagiranye na Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc) ari nayo izajya imuhemba, abazafatanya nawe kugeza ubu ntibaratangazwa. Bivugwa ko Mashami yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe gusa ashobora kongerwa umunsi ku wundi.

Mashami wemejwe nk’umutoza w’ikipe Amavubi, afashe akazi k’indyankurye kari kamutegereje. Agiye gutegura ikipe yari imaze amezi arindwi nta mutoza ndetse nta n’imikino ikina. Agiye guhabwa ikaze n’ikipe ya Cote d’Ivoire bagiye guhurira mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019, ni mu mukino uzaba tariki ya 9 Kanama 2019 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Mashami yabaye umutoza wa 10 ugiye gutoza Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Kare kose se mwazanaga abanyamahanga ari uko abana bacu babuze?
  • Joe 5 years ago
    finally
  • 5 years ago
    Ikibazo nuko azatsindwa rimwe kabiri bagahita bavugango ntashoboye, kandi ntakigenda gihagije yahawe cyo gutegura team. Good luck to Mashami!
  • ERIKE 5 years ago
    TURAMWISHIMIYE





Inyarwanda BACKGROUND