RFL
Kigali

Rusizi: Felicien Hakizimfura mu gahinda n’amarira yatewe no kutemererwa kwitabira irushanwa Art Rwanda-Ubuhanzi

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/09/2018 14:55
0


Felicien Hakizimfura wo mu karere ka Rusizi asanzwe ari umuhanzi ariko utarabashije kumenyekana bijyanye n'impano afite. Indirimbo yakoze harimo; Mama Soniya, Papa Rubyogo, Ikibungenge n’izindi. Kuri ubu ari mu gahinda n’amarira menshi.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com uyu muhanzi Felicien Hakizimfura yavuze ko ababajwe n’uko amategeko yashyizweho mu irushanwa rya Art Rwanda-Ubuhanzi akumira abafite imyaka iri hejuru ya 35 y’amavuko. Uyu muhanzi amenyerewe mu gufasha abahanzi bakiri bato mu turere twa Rusizi na Nyamasheke avuga ko abateguye irushanwa rya Art-Rwanda-Ubuhanzi bari kugendera ku mpano umuntu afite aho gushyiraho imyaka.

REBA HANO 'MAMA SONIA' YA FELICIEN HAKIZIMFURA

Mu kiganiro twagiranye ababaye cyane, Felicien Hakizimfura yabwiye Inyarwanda.com uko yumva aya mategeko. Felicien ati:”Mu muziki umuntu aba afite impano ye, si byiza ko uyu muziki bawufata nk’umupira w’amaguru, ni ho usanga bashyiraho imyaka ntarengwa yo kujya mu makipe atandukanye, mu muziki iyo umuntu ashaje bamwirukana cyangwa akawuhagarika bityo rero birambabaje.”

Inyarwanda.com yabajije Felicien Hakizimfura w'imyaka 36 y'amavuko icyo yumva Art Rwanda-Ubuhanzi yaba yaramubangamiyeho, asubiza muri aya magambo: “Njye mbona bari bafite gahunda nziza ariko barebe iri tegeko kuko rirabangamye. Tumubajije icyifuzo afite, yagize ati: “Imyaka yanjye niba ari cyo kibazo ndibaza ko hari n’abandi bafite icyifuzo nk’icyanjye."Mu butumwa bw'amashusho yatanze yagize ati:

Ariya marushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi bari gukumira kuko imyaka 30 kugeza ku myaka 35 hari abashoboye umuziki kandi bayirengeje ntabwo ari nka Football kuko ni yo ikeneye imbaraga nyinshi. Ni ukuri bakwiriye kubera ukuntu bazahindura iryo tegeko kuko hari abo ribangamiye icyo gihe bizabafasha kuko muri abo ngabo bari gukumira ni nabo ahanini bagira uruhare mu gufasha ba bandi bafite imyaka micye kugira ngo umuziki utere imbee. Barebe ukuntu iryo tegeko ryasubirwami, bazaba badufashije. Murakoze.

Itegeko ryo muri Art Rwanda-Ubuhanzi rivuga ko umuhanzi ufite igihangano cye mu ndirimbo, gufotora, imideli, ubugeni, gukina ikinamico, gusetsa n’ibindi agomba kuba afite imyaka hagati ya 18-35. Felicien Hakizimfura aravuga ko itegeko ryo kwitabira Art Rwanda-Ubuhanzi rimukumira ko akomeje umuziki no gufasha impano z’abana b’u Rwanda. Twabibutsa ko iri rushanwa rigamije kuvumvura impano ziri mu rubyiruko zitabyazwa umusaruro, zamara kuvumburwa zikabyazwa umusaruro. Ni irushanwa ryateguwe na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko na Minisiteri y'Umuco na Siporo.

REBA HANO FELICIEN HAKIZIMANA ATAKAMBIRA ABATEGURA IRUSHANWA ARTRWANDA-UBUHANZI

REBA HANO 'MAMA SONIA' YA FELICIEN HAKIZIMFURA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND