RFL
Kigali

Favor, umunyeshuri mu ishuri rya muzika rya Nyundo yamaze gushyira hanze ubutumire mu bukwe bwe na producer Ishimwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/04/2018 11:22
0


Mu myaka itambutse ni bwo mu Rwanda hatangijwe ishuri rya muzika, kuri ubu abanyeshuri ba mbere bamaze kurangiza muri iri shuri. Umwe mu bari kurangiza muri iri shuri uzwi ku izina rya ‘Favor’ yambitswe impeta n’umusore bari mu myiteguro yo kurushingana ndetse magingo aya bamaze gushyira hanze ubutumire bw’ubukwe bwabo.



Uwikuzo Genevieve uzwi nka Favour ni umukobwa wafashije benshi mu bahanzi bakomeye bamaze iminsi baza kuririmba mu Rwanda. uyu yamaze kwemeranya n’umusore bakundana ko bagiye gukora ubukwe ndetse yemera kwambara impeta yari yateguriwe n’umukunzi we Ishimwe ndetse bakaba bamaze gushyira hanze ubutumire mu bukwe bwe n’ umukunzi we witwa Ishimwe Tyshique akaba ari umusore ukijijwe usengera muri Nazaren i Rubavu, mu buzima busanzwe akaba ari Producer ukorera i Rubavu.

Favor

Ubutumire mu bukwe bwa Favor bwamaze kugera hanze

Gahunda y’ubukwe bw’aba bombi nkuko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire bashyize hanze ngo tariki 16 Kamena 2018 hakazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu mujyi wa Kigali mu gihe ubukwe nyiri izina buzaba tariki 23 Nyakanga 2018 i Rubavu aho imihango yo gusezerana imbere y’Imana izabera mu rusengero rwa Nazarene mu karere ka Rubavu mu gihe ibirorio byo kwakira abatumiwe mu bukwe izabera ahazwi nka Hakuna Matata ahazwi nko kuri Brasserie mu karere ka Rubavu nyine.

FavorFavorFavorFavorFavor n'umukunzi we bitegura kurushinga

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND