RFL
Kigali

Fantastic resto bar yateguriye abakiliya bayo igitaramo cy'Umuganura

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:31/07/2014 9:19
0


Mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nyakanga mu Rwanda hatangijwe ibirori n'umutambagiro utegura umunsi mukuru w'UMUGANURA, uba tariki ya 01 Kanama, Resitora ya Fantastic resto bar mu rwego rwo kwifatanya n’abakiliya bayo yateguriye igitaramo kidasanzwe cy’Umuganura ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.



 Iki gitaramo kiraza gususurutswa na live band yaho nk’ibisanzwe ndetse n’aba djs basunika uruvangitirane rw’umuziki.

Umunsi w’Umuganura ni umunsi ufite amateka akomeye mu mateka y’u Rwanda, akaba ari umuhango wahoze mu Rwanda rwo hambere, aho uyu muhango warangwaga no gusangira no kwishimira umusaruro.

Fantastic resto bar nayo ikaba yahisemo kwizihiza uyu muhango nk’uko isanzwe ibigenza mu kwifatanya n’abakiliya bayo mu buzima hafi ya bwose bwa buri munsi. Tubibutse ko Fantastic resto bar iherereye mu mujyi rwagati hepfo y’igorofa ya KCT. Iyi akaba ari imwe muri resitora zimaze kuba ubukombe aho uhasanga amoko hafi ya yose y’ibiryo n’ibyo kunywa bitandukanye amasaha yose iminsi 7 kuri 7. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND